Rumenerangabo w’imyaka 23 amaze imyaka itandatu aba mu Bushinwa, aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi muri North China University of Technology mu cyiciro cya gatatu.
Ku wa Kane, tariki 25 Gicurasi 2017, mu marushanwa ahuza amakaminuza yose yo mu murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing mu mikino ngororamubiri Rumenerangabo yegukanye umwanya wa kabiri mu gusimbuka ubujyahejuru (High Jump) asimbutse metero 1.92, akuraho agahigo k’uwari warasimbutse metero 1.88.
Nyuma y’uko yari amaze gukuraho ako gahigo, undi mukinni yahise aza asimbuka metero 2.01 ari nawe wahise yegukana umudari wa zahabu.
Aganira na IGIHE, Rumenerangabo yavuze ko ayo marushanwa yari ayitabiriye ku nshuro ya kabiri, aho mu mwaka ushize yaje ku mwanya wa munani muri Beijing yose.
Akomeza agira ati “Kuri ino nshuro nari nitabiriye iri rushanwa ryarimo abaje bahagarariye ibigo byabo basaba 20. Si ibintu byari byoroshye kuko usibye no kuba Umunyarwanda umwe, ni njye munyafurika ndetse n’umunyamahanga wenyine wari mu bahatana.”
Rumenerangabo avuga ko ubusanzwe atari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gusimbuka ariko bitewe n’uko akigera mu Bushinwa yasanze Abashinwa bafata Afurika nk’igihugu kimwe yashatse ikintu yakora cyatuma u Rwanda rumenyekana, asanga siporo yo gusimbuka ariyo nzira nziza.
Yagize ati “Mu Bushinwa, umunyamahanga wese asa n’undi. Byaba akarusho ku mugabane wa Afurika ho, Abashinwa benshi bafata Afurika nk’igihugu kimwe ku buryo ntibyoroha kugira ngo ubashe kwerekana uwo uriwe ndetse unamenyekanishe igihugu uturukamo ku buryo usanga ariryo shyaka abanyafurika turi hano turwana ryo kugira ngo duhagararire ibihugu tuvamo, ndetse abo tubana nabo babashe kumenya ko aho tuva n’ibyiza dufite iwacu.”
“Siporo rero ni imwe mu nzira nahisemo kuko iduhuriza hamwe twese. Haba abanyamahanga duhurira aha n’abashinwa batwakira mu gihugu cyabo, bityo rero niko naje guhitamo siporo nk’imwe mu nzira yatuma koko iwacu hamenywa maze nuhamenye akahakunda kuko amenye abaho n’ibyaho.”
Yakomeje agira ati “Naje guhitamo umukino wo gusimbuka Urukiramende, ariko mbijyamo ari ukwikinira bisanzwe kuko bwari ubwa mbere mbikoze, hari muri 2013. Nitabiriye amarushanwa ya kaminuza nyarangiza ndi uwa kabiri nsimbutse metero 1.80.”
“Kuva icyo gihe nibwo natangiye kwitabira aya marushanwa. Kuva mu 2014-2017 nagumanye umwanya wa mbere, nza no guca agahigo k’ishuri nigamo rya NCUT, bari bafite uwari warasimbutse metero 1.90 yari yarabikoze mu 1994.”
Rumenerangabo avuga ko kuva aho atangiye gukorera siporo u Rwanda rwamenyekanye cyane, kandi akaba yarongerewe imbaraga n’impanuro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka guha Abanyarwanda baba mu Bushinwa ubwo yabasuraga muri Werurwe.








Ibitekerezo 0