Ba nyiri Gym mu Rwanda batabaje Minisiteri y’Ubuzima ko zishobora gufunga burundu niba nta gikozwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mata 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abafite inzu za siporo zizwi nka ‘Gym’ mu Rwanda, ryandikiye Minisiteri y’Ubuzima ritabaza ko zishobora gufunga burundu mu gihe cya vuba niba nta gikozwe ngo zikomorerwe kuko zimaze umwaka urenga zifunze kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021 ni bwo abagize ihuriro ry’abafite za Gym bandikiye Minisiteri y’Ubuzima mu ibaruwa bageneyemo kopi inzego zirimo Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ibiro bya Perezida.

Bagaragaje ko hashize iminsi 365 za Gym zifunzwe ndetse hari izamaze gufunga imiryango burundu ku buryo n’izisigaye ariho bigana mu gihe haba nta gikozwe kugira ngo zikomorerwe.

Nyiri CALI Fitness, Munyengango Ivan, umwe mu bagize iri huriro, yabwiye IGIHE ko kuba hashize igihe kirekire Gym zifunze bigiye gutuma zose zifunga imiryango dore ko nta bufasha ba nyirazo babonye ndetse nta makuru bafite y’igihe zishobora kongera gukomorerwa.

Ati “Umwaka urarenze dufunze kuko twafunze tariki ya 20 Werurwe, nta makuru tubona, nta bufasha bw’amafaranga tubona […] Gym zari zihari nyinshi uretse nk’ebyiri zije ubu, inyinshi ziri gufunga, izari zifunguye umwaka ushize zose. Nk’uko ubizi, mu Rwanda gym zikomeye ni Cali Fitness na Waka, ariko na zo zizafunga niba ntakibaye, abaturage ntibazongera kubona aho bakorera siporo.”

“Nta mafaranga turikwaka, ariko leta yagatangiye gutekereza uburyo siporo ihinduka ikintu cy’ibanze gym zigafungurwa nk’uko mu bindi bihugu byagenze, tugendeye ku bindi bikorwa byafunguye kuri ubu bikorera kuri 30% by’ubushobozi. “

Yakomeje avuga ko bari bagerageje kubahiriza amabwiriza bahawe mbere y’uko bongera gufungirwa mu Ukuboza 2020, iminsi mike nyuma y’ikomorerwa ry’ibikorwa bya gym mu Rwanda.

Ati “Impamvu twifuza gufungurirwa ni uko twari twubahirije amabwiriza nk’uko babidusabye mbere y’uko dufunga mu Ukuboza, bari badufunguriye, ariko dufungura icyumweru kimwe. Turavuga tuti kuki natwe tutafungura tukakira 30% nk’abandi, twubahiriza amabwiriza ko bari batwemereye ko tubishoboye.”

IGIHE yabajije Munyengango Ivan impamvu bahisemo kwandikira Minisiteri y’Ubuzima aho kuba Minisiteri ya Siporo. Mu gusubiza, yavuze ko batagishaka kurebererwa n’urwego rushinzwe siporo kuko rutabavugira uko bikwiye.

Ati “Igihe cyose twakomeje gukorana na Minisiteri ya Siporo, ariko dusanga itatuvuganira neza. Ikindi ni uko Minisiteri ya Siporo igira ibintu byinshi bitwangiriza amazina nka Shampiyona y’umupira hari amakipe bahaye ibihano kuko atubahirije amabwiriza, muri Basketball hari abakinnyi barenze ku mabwiriza bari muri ‘bubble’ [baba hamwe muri hoteli], ku bantu turi muri siporo badushyira mu gatebo kamwe.”

Yakomeje agira ati “Twe turi mu bijyanye na siporo igamije kubungabunga ubuzima, rero tukaba twasaba ko turebererwa na Minisiteri y’Ubuzima kuko ni ikintu kijyanye n’ubuzima bw’abaturage. Kuba muri Minisiteri ya Siporo bituma batwita imyidagaduro, akaba aricyo kintu tudashaka.”

Mu ibaruwa IGIHE yabonye, iri huriro ryandikiye Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku wa 4 Mutarama 2021, ryasobanuye ko nta ruhare Gym zagize mu bwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 kuko zimwe zitigeze zifungura, izindi zigakora mu gihe cy’iminsi itatu gusa kubera igenzura ry’ibikorwa byazo ryafashe igihe kirekire.

Muri iyo baruwa, ryagaragaje ko muri Gym zigera ku 3000 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu bantu miliyoni 49.4 bazinjiyemo, 0,0023% ari bo banduye COVID-19 kandi hakaba nta kimenyetso kigaragaza ko banduriye muri izo nzu z’imyidagaduro.

Indi baruwa IGIHE yabonye, ni iyo ku wa 17 Gashyantare 2021, yandikiwe Umuyobozi wa RBC igaragaza ibyo iri huriro rishobora gushyira mu bikorwa binakurikizwa ku rwego mpuzamahanga, ariko Gym zikemererwa gufungura imiryango.

Gusa, abagize ihuriro rya gym mu Rwanda bavuga ko nta gisubizo bahawe ku mabaruwa ane bamaze kwandika.

Kimwe n’ibindi bikorwaremezo by’imikino inyuranye, Gym zafunzwe guhera tariki ya 20 Werurwe 2020, iminsi mike nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ku wa 15 Nyakanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yagiranye inama n’abafite za Gym mu rwego rwo kwitegura gufungura siporo zihuza abantu benshi zirimo n’izibera ahantu hafunze.

CALI Fitness ikorera i Gacuriro ni imwe mu zemerewe gufungura muri Kanama, ariko zisabwa gukorera ahantu hadafunze (outdoor) ndetse zikubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Coronavirus arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Gusa, ku wa 20 Kanama, Minisiteri ya Siporo yandikiye iyi nzu y’imyidagaduro ko ibikorwa byayo bibaye bifunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu makosa atatu Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yahaniye iyi nzu harimo guterura ibiremereye kandi bitemewe, gusangiza abakiliya ibikoresho kandi bitemewe no gusabwa kubikosora ariko ntibabikora.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ugushyingo, yakomoreye Gym zose, ariko gufungura ibikorwa byazo ntikwamaze kabiri kuko zongeye gufunga nyuma y’iminsi mike kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19 mu Ukuboza 2020.

Abafite Gym mu Rwanda bavuga ko nyuma y'iminsi 365 zifunze, zishobora gufunga burundu niba nta gikozwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .