Sebahire na Mukasakindi banikiye abandi, Police AC iza ku isonga muri shampiyona ya Athlètisme

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2019 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Sebahire Eric na Mukasakindi Claudette bakinira APR Athletic Club ni bo begukanye irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10 muri Stade Amahoro i Remera.

Iri rushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2019, ryarimo kandi gusimbuka umurambararo, gutera ingasire, gutera intosho n’umuhunda, aho ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino mu Rwanda.

Sebahire Eric wa APR yabaye uwa mbere mu bagabo mu gusiganwa metero 10 000 nyuma yo gukoresha iminota 30, amasegonda 25 n’ibice 76, akurikirwa na Gakuru David na Ndagijimana Enock bombi bakinira Police AC.

Mu cyiciro cy’abagore, uwa mbere yabaye Mukasakindi Claudette na we wa APR AC, wakoresheje iminota 37, amasegonda 46 n’ibice 47, akurikirwa na Uwambajimana Jeannette wa Kamonyi na Dushimimana Claudine wa Police AC.

Mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu, mu bakobwa uwa mbere yabaye Ibishatse Angelique wa MCAC wakoresheje iminota 18, amasegonda 14 n’ibice 22 mu gihe mu bagabo yabaye Nimubona Yves wa APR wakoresheje iminota 14, amasegonda 10 n’ibice 45.

Muri metero 1500, uwa mbere mu bagabo yabaye Safari Emmanuel wa Police wakoresheje iminota itatu n’amasegonda 51 n’ibice 96 mu gihe mu bakobwa, uwa mbere yabaye Musabyeyezu Adeline wa APR wakoresheje iminota ine, amasegonda 28 n’ibice 25.

Mu gusiganwa metero 800, uwa mbere yabaye Safari Emmanuel wa Police, wakoresheje umunota umwe, amasegonda 53 n’ibice 22 mu gihe mu bakobwa yabaye Dusabimana Fanny wa Nyamasheke, wakoresheje iminota ibiri, amasegonda icyenda n’ibice 41.

Mu gusiganwa metero 400, uwa mbere mu bagabo yabaye Nsengiyumva Justin wa Police, wakoresheje amasegonda 49 n’ibice 81 naho mu bagore aba Ingabire Sifa wa Rwamagana wakoresheje umunota umwe n’ibice 13 by’amasegonda.

Muri metero 200, uwa mbere mu bagabo yabaye Nsengiyumva Justin wa Police wakoresheje amasegonda 22 n’ibice 55 mu gihe mu bakobwa yabaye Niyonkuru Marthe wa Gicumbi VET wakoresheje amasegonda 26 n’ibice 26.

Mu gusiganwa metero 100, uwa mbere mu bagabo yabaye Ndagijimana Hakim wa Police wakoresheje amasegonda 11 n’ibice 31 mu gihe mu bakobwa yabaye Niyonkuru Marthe wa Gicumbi VET, we wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 59.

Tuyishime Pompidon ni umwe mu bitwaye neza mu gusimbuka umurambararo, aho yasimbutse intera ya metero 5,67 na 12.65 mu byiciro bitandukanye.

Niyomugabo Cédric yabaye uwa mbere mu gutera ingasire, akoresha intera ya metero 22.53 mu gihe Byiringiro Cyrille yabaye uwa mbere mu gutera umuhunda, akoresheje intera ya metero 42.33.

Mu bakobwa, Niyonkuru Marthe na Tuyizere Angelique ni bo bitwaye neza mu gusimbuka, bakoresha intera ya metero 10.61 na metero 4.71.

Iri rushanwa ryari rigamije gufasha Abanyarwanda gushaka ibihe bibemerera kwitabira imikino Nyafurika (All African Games) izabera muri Maroc kuva tariki ya 23 Kanama 2019 kugeza tariki ya 3 Nzeri 2019 na Shampiyona y’Isi (World Athletics Championship) izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeri kugeza tariki ya 6 Ukwakira muri uyu mwaka.

Mu cyiciro cy’abagabo, Police AC ni yo yegukanye igikombe, mu bagore igikombe gitwarwa na Nyamasheke, naho hashingiwe ku giteranyo cy’imidali yabonetse mu bagabo no mu bagore, Police AC yegukana igikombe.

Umunyamabanga Mukuru wa RAF, Umutangana Olivier, yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze n’umwaka wa Shampiyona y’u Rwanda muri rusange.

Ati ”Imikino y’uyu munsi yagenze neza ugereranyije na shampiyona duherutse gukoresha. Uyu munsi amakipe yose yitabiriye. Shampiyona yacu yahujwe n’ibintu byinshi dore ko hari abazahagararira igihugu muri FEASSA, mu mikino ya gisirikare n’imikino y’abapolisi.”

“Muri shampiyona zishize ntabwo byategurwaga (gutera imihunda, ingasire,..) ubu turashaka ko byose bizajya bikorwa kuko abanyarwanda bafitemo impano zitandukanye.”

Umutangana yavuze ko kuba iri rushanwa ritagaragayemo abakinnyi bakomeye nka Hitimana Noël, Muhitira Félicien na Yankulije Marthe bagiye kwitoreza mu Buyapani atari bibi kuko biha umwanya abandi na bo bakigaragaza.

Ikipe ya Congo Brazzaville iri mu myitozo hano mu Rwanda, na yo yakinnye muri iri rushanwa mu gihe n’Umunyarwanda Muhitira Félicien na we zajya kwitoreza i Brazzaville mu minsi iri imbere.

Kugeza ubu Muhitira na Mukandanga Clémentine ni bo bamaze kubona ibihe bibemerera kuzitabira Shampiyona y’Isi, nyuma yo kwitwara neza muri Marato ya “Asics Firenze Marathon 2018” yabereye mu Butaliyani ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Police Athletic Club yahize andi makipe mu kwegukana imidali myinshi, ihabwa igikombe
Police AC yabaye iya mbere mu bagabo
Ikipe ya Nyamasheke ni yo yabaye iya mbere mu bagore
Mukasakindi (wa gatatu uturutse ibumoso) yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagore
Nsengiyumva Justin na Abayisenga Élysée ba Police AC nyuma yo kwegukana imyanya ibiri ibanza muri metero 400
Shampiyona y'imikino ngororamubiri yasojwe kuri uyu wa Gatandatu
Nimubona Yves yanikiye abo basiganwe hamwe metero 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza