00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Athlétisme: Kajuga na Mukasakindi begukanye shampiyona, Police yigaranzura APR

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Mata 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 kuri Stade Amahoro, yegukanywe na Kajuga Robert mu bagabo na Mukasakindi Claudette mu bagore, nyuma yo kwegukana intera ya metero ibihumbi 10 mu byiciro byombi.

Iyi shampiyona yabaye nyuma y’amezi asaga ane hashojwe amarushanwa y’imikino ngororamubiri ya 2020, na yo yegukanywe na Kajuga ndetse na Mukasakindi mu byiciro byombi.

Nyuma y’uko ku wa Gatandatu hari harushanyijwe abatarengeje imyaka 17 na 20, ku Cyumweru habaye amarushanwa y’abakuru mu bagabo n’abagore mu byiciro birimo gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000, 5000 na metero ibihumbi 10 ndetse no gusiganwa bahererekanya agati (relai).

Harimo kandi gusimbuka intera zitandukanye, gutera ingasire, umubunda ndetse n’intosho.

Kajuga Robert wa Mountain Classic Athletics Club (MCAC), yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagabo akoresheje iminota 29, amasegonda 58 n’ibice umunani mu gihe mu bagore, wegukanywe na Mukasakindi Claudette wa APR AC, we wakoresheje iminota 37, amasegonda 33 n’ibice 16.

Ku rutonde rusange rw’uburyo amakipe yitwaye, Police Athletics Club yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo kwigaranzura APR yari yatwaye igikombe mu 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Umutangana Olivier, yavuze ko nta mukinnyi wabashije kugira ibihe bimwemerera kuzitabira Shampiyona y’Isi izabera muri Kenya muri Kanama uyu mwaka.

Yashimangiye ko hari abakinnyi bazakomeza gukurikiranwa kugira ngo ubutaha bazabashe kubona ibihe bibemerera kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ati “Mu byiciro byose ntawabonye ibyo bihe, icyo dusabwa ni uko dukomeza kubitaho mu buryo bwihariye noneho, abo tuza gusanga baritwaye neza tuzicara twemeze uburyo bashyirirwaho imyitozo yihariye kugira ngo tuzabashe kubona minima (ibihe byo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga).”

Uko abakinnyi barushanyijwe

Metero 100 mu bagore

  1. Nyiraneza Joselyne, Police 13"68
  2. Mukashyaka Placidie, MCAC 13"93
  3. Uwiringiyimana Noëlla, Nyamasheke 13"94

Metero 100 mu bagabo

  1. Nsengiyumva Justin, Police 11"29
  2. Karangwa Fred, Police 11"65
  3. Mushimiyimana Pascal, Rutsiro 11"69

Metero 200 mu bagore

  1. Nyireneza Joselyne, Police 27"68
  2. Uwiringiyimana Noella, Nyamasheke 27"96
  3. Uwiringiyimana Solange, Sina Gérard 28"99

Metero 200 mu bagabo

  1. Nsengiyumva Justin, Police 22"17
  2. Mushimiyimana Pascal, Rutsiro 22"83
  3. Mayugi Patrick, VJN 23"09

Metero 400 mu bagabo

  1. Abayisenga Elyse, Police 50" 69
  2. Turikunkiko Eric, Rutsiro 52" 12
  3. Manishimwe Valens, Sina Gérard 52" 59

Metero 400 mu bagore

  1. Iribagiza Honorine, Sina Gérard 55"80
  2. Nyirabizeyimana Diane, Police 57" 56
  3. Uwiringiyimana Solange , Sina Gérard 1’ 04" 35

Metero 800 mu bagabo:

  1. Abayisenga Elyse, Police 1’ 54" 78
  2. Safari Emmanuel, Police 1’ 56" 53
  3. Ntigirinzigo Paul, APR 1’ 57" 53

Metero 800 mu bagore

  1. Iribagiza Honorine, Sina Gerard 2’ 09" 44
  2. Nyirabizeyimana Diane, Police 2’ 16" 05
  3. Ishimwe Alice, APR 2’ 28" 66

Metero 1500 mu bagore

  1. Iribagiza Honorine, Sina Gérard 4’28"15
  2. Ishimwe Alice, APR 4’51"94
  3. Mukasakindi Claudette, APR 4’55"58

Metero 1500 mu bagabo

  1. Uwimana Félix, Sina Gérard 3’57"22
  2. Nkundumuremyi Célestin, APR 3’58"96
  3. Niyibizi Emmanuel, VJN 4’ 00" 68

Metero 5000 mu bagabo

  1. Nimubona Yves APR 14’ 13" 09
  2. Mutabazi Emmanuel, Police 14’ 39" 23
  3. Nizeyimana Slyvain, APR 14’ 55" 23

Metero 5000 mu bagore

  1. Yankurije Marthe, APR 16’ 42" 46
  2. Ibishatse Angelique, MCAC 18’ 22" 51
  3. Mukarugwiza Jeanette, Nyamasheke 20’08" 41

Metero 10.000 mu bagabo

  1. Kajuga Robert, MCAC 29’ 58" 08
  2. Nsabimana Jean Claude, APR 30’ 11" 09
  3. Sebahire Eric, APR 30’ 26" 15

Metero 10.000 mu bagore

  1. Mukasakindi Claudette, APR 37’33"16
  2. Nyirantezimana Juliette, APR 39’14"91
  3. Musabyimana Agnès, MCAC 39’49"95

Uko amakipe yakurikiranye muri relai ya metero 100

  1. VJN 46" 34
  2. Police A 46" 72
  3. NAS 58" 44

Gutera intosho mu bagore

  1. Tuyizere Angélique, Nyamasheke :7m 67cm
  2. Mugwaneza Charlotte, APR: 7m 28cm
  3. Dusingizimana Delphine, Police: 5m 70cm

Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

  1. Police 29: Imidali 14 ya Zahabu, 11 Feza , 4 y’Umuringa
  2. APR 20: Zahabu 5 , Feza 9, 6 y’Umuringa
  3. Sina Gérard 11: Imidali 4 ya Zahabu, 7 y‘Umuringa
  4. Nyamasheke 9: Imidali 3 ya Zahabu, Feza 2, 4 y‘Umuringa
  5. Vision Jeunesse Nouvelle: Imidali 4 ya Zahabu, Feza 3, 2 y‘Umuringa
  6. Mountain Classic 5: Umudali 1 wa Zahabu 1, Feza 3, Umuringa 1
  7. New Athletics Stars: Imidali 4 y’Umuringa
  8. Rutsiro 3: Feza 2 n’Umuringa 1
  9. Kamonyi: Feza 2
  10. Rwamagana
  11. Nyaruguru
  12. UR
  13. Kavumu
Shampiyona y'Imikino Ngororamubiri yakomeje ku Cyumweru hakina icyiciro cy'abakuru
Abakinnyi b'amakipe atandukanye bitabiriye aya marushanwa kuri Stade Amahoro
Mukasakindi Claudette yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu bagore
Police AC yegukanye igikombe nyuma yo gutwara imidali myinshi
Abakinnyi ba Police AC bifotozanya n'ubuyobozi bw'iyi kipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .