Kwamamaza

Amateka ya Uwiragiye, umwe mu bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 21:34' na Manzi Rema Jules


Ambroise Uwiragiye ni umwe mu bakinnyi barindwi bagize ‘Team Rwanda’ iri mu mikino Olempike irimo kubera i Rio muri Brazil. Nyuma y’abakinnyi batanu bamaze gukina, uyu musore uzarushanwa mu gusiganwa ku maguru kuri iki Cyumweru ku munsi wa nyuma w’iyi mikino ahanganye n’abanyabigwi ku Isi nk’Umugande Stephen Kiprotich watwaye umudali wa zahabu muri 2012 i Londres.

Uwiragiye Ambroise yavutse tariki 31 Ukuboza 1980 mu Karere ka Huye, aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza ayiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi muri 2009 ari naho aba kugeza ubu.

Nk’uko abivuga ngo ni umuntu wakundaga imikino kuva akiri muto ariko akaba atari yarigeze amenya ko afite impano yo kwiruka ku maguru kuko uretse gukina umupira w’amaguru nk’abandi bana bakiri bato bose, yakinnye karate ku rwego rwo hejuru cyane cyane ari muri kaminuza i Butare yakinnye n’amarushanwa atandukanye.

Nyuma yatangiye ibyo gusifura umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyabitindamo kuko yahise ajya mu Buholandi gukomereza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi muri Kaminuza ya Wageningen.

Muri 2012 nyuma y’imyaka itatu yari amaze muri iki gihugu akora siporo zitandukanye zirimo no kwiruka ku maguru ariko yishimisha, nibwo yahuye n’umutoza wagendaga ashaka abakinnyi bafite impano muri uyu mukino atangira kumwigisha uko yabikora neza kurushaho.

Uwiragiye yagize ati “Nari nsanzwe nkora siporo yo kwiruka ariko bisanzwe. Muri 2012 nibwo nabonye umutoza wagendaga ashaka impano, anyitaho ansaba kureka ibintu bimwe na bimwe kuko nari ngikora ibya karate no gusifura. Namubwiye ko kwiruka mbikora kugira ngo ngire ubuzima bwiza ariko ntabibonera umwanya wo kubikora buri munsi nk’uko yabyifuzaga.

Yakomeje agira ati “Namubwiye gutyo kuko numvaga atangiye kubizanamo imibare myinshi ngo niba ngiye kubigira umwuga birasaba ko nkina mu gitondo na nimugoroba, nkagira imyitwarire idasanzwe mu byo kurya, mu byo nkora, kuryama cyane… numva agiye kubigira ibintu byinshi.”

Uyu mukinnyi kuri ubu ugeze ku rwego rwo kwitabira imikino Olempike atari ku butumire ahubwo kuko yabikoreye, ngo nyuma umutoza yaje kumwemeza ko impano ye idakwiye guhagararira mu kwishimisha gusa na we aremera atangira gusiganwa muri metero ibihubi 3000 mu marushanwa yo mu gace abamo nyuma agenda azamuka atangira gusiganwa mu 5000, 10000, ndetse n’ibirometero 21, umwaka ushize aba aribwo atangira kwiruka marathon y’ibirometero 42.

Nyuma yo gutangira gukina nk’uwabigize umwuga, umutoza yamugiriye inama yo kuba ahagaritse amasomo yo gushaka impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) kuko byasaga n’ibigongana kandi agomba kubanza agakoresha imbaraga z’ubusore agifite muri siporo kuko kwiga byo bitajya bigira iherezo.

Tariki ya 10 Mata 2016 yasiganwe muri Marathon yabereye mu Mujyi wa Rotterdam yiswe NN Marathon Rotterdam, arangiza akoresheje 2:18’26” ari naho yakuye itike (ibihe) imwemerera kwitabira imikino Olempike ubu akaba ari muri Brazil aho yitegura gusiganwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2016.

Ni akazi gakomeye gategereje uyu mukinnyi utaregukana umudali n’umwe ndetse utamaze igihe kinini muri uyu mukino kuko ahanganye n’abakinnyi bakomeye ku Isi mu kwiruka barimo umugande Stephen Kiprotich watwaye umudali wa zahabu mu mikino olempike iheruka muri 2012 akoresheje amasaha 2 h: 8’:1” bivuze ko arusha Uwiragiye iminota 10” n’amasegonda 25.

Icyo avuga ku makuru yasohowe n’ikinyamakuru The Guard1an avuga ko yegukanye umudali wa zahabu

Tariki ya 14 Kanama 2016, nibwo ikinyamakuru kitwa the Guard1an cyatangaje ko Umunyarwanda Uwiragiye Ambroise yegukanye umudali wa zahabu muri marathon mu mikino Olempike.

Aya makuru yahise anyomozwa na Minisitiri wa Siporo n’Umuco ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda kuko uretse no kuba yari atarakina, icyo gihe yari ataranagera muri Brazil kuko yahageze tariki 15 Kanama 2016.

Avuga ko yabimenye nyuma y’aho abantu batandukanye bari batangiye kumwoherereza ubutumwa bamushimira ko yahesheje ishema igihugu ntiyamenya aho biva ariko nyuma aza kubona iyo nkuru.

Akimara kubibona ngo yahise aganira n’umutoza we amugira inama kugira ngo bitamushyiraho igitutu ahubwo akomeza kwitegura nk’uko bisanzwe kandi n’ubu akaba yumva nta mpamvu yo kubitindaho ahubwo akomeje kwitoza mu rwego rwo gutegereza umunsi wo ku Cyumweru saa tatu n’igice i Rio ubwo azaba atangiye gusiganwa.

Nyuma yo gutangira ari umusifuzi w'umupira w'amaguru, ubu arashaka kwitwara neza mu mikino Olempile
Uwiragiye (uri imbere) agiye gukina imikino Olempike bwa mbere
Uwiragiye ntatewe impungenge n'ibyamuvuzweho ahubwo ahanze amaso umunsi wo gukina

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved