Amashuri Kagame Cup: Intara y’Iburasirazuba yahize izindi mu mikino ngororamubiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa y’imikino ngororamubiri ku rwego rw’amashuri yasojwe kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye kuri Stade ya Muhanga, aho hahembwe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi ndetse Intara y’Iburasirazuba ihiga izindi, aho yegukanye igikombe ifite amanota 469.

Iyi mikino yatangiye kuba ku Cyumweru, igasozwa kuri uyu wa Mbere, yaje yiyongera ku yindi mikino yasojwe tariki ya 23 Kamena mu karere ka Musanze.

Mu mikino yabereye i Muhanga harimo gusiganwa ku maguru, gutera ingasire, gusimbuka (umurambararo, uburebure na triple saut) ndetse no kurushanwa mu mukino wa Karate, aho muri rusange, Intara y’Ibrasirazuba ari yo yabaye iya mbere nyuma yo kugira amanota 469 ndetse inahabwa igikombe.

Intara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Iburengerazuba zaje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu n’amanota 405 hateranyijwe uko abakinnyi baturutse muri izi Ligue bitwaye mu mikino yose yakinwe.

Muri Karate, mu rwego rwo kwiyerekana (Kata) mu cyiciro cy’abahungu, Niyitanga Halifa wa GS Kagugu mu karere ka Gasabo yatwaye umudari wa Zahabu, akurikirwa na Nyirimuringa Aimé wa ESI Kinazi mu karere ka Ruhango.

Mu bakobwa, Abayisenga Paremonique wiga muri GS Kagugu, yegukanye umudari wa zahabu, akurikirwa na Uwase Respeace wiga kuri Ecole Islamique Gisenyi.

Mu gusiganwa ku maguru, abanyeshuri barushanyijwe muri metero 100, 200m, 400m, 800m, 1500m, 4x100m, 4x400m, 5,000m na metero 10,000.

Uwurukundo Hélène wo mu karere ka Rulindo ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa mu gusiganwa ku maguru muri metero ibihumbi 10 mu gihe mu bahungu uwabaye uwa mbere ari Ntirenganya Fidèle wo mu karere ka Kamonyi.

Muri rusange, Kamonyi yahize utundi turere, ihabwa igikombe nyuma yo kwegukana imidari irindwi ya zahabu, imidari ibiri ya Feza n’imidari ibiri y’Umuringa mu gihe Gicumbi yabaye iya kabiri itwaye imidari irindwi ya Zahabu n’ibiri ya Feza.

Ubwo hasozwaga aya marushanwa, Perezida w’ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Me. Mubiligi Fidèle yasabye abanyeshuri gukina iyi mikino bayikunze no kurushaho kwitoza kugira ngo bazarusheho guhagararira igihugu neza.

Umuyobozi wa Siporo mu mashuri, Padiri Gatete Innocent yavuze ko kuba harakuweho ibihembo (amafaranga) yahabwaga abitwaye neza muri iyi mikino, asanga bitatuma badakomeza gutera imbere.

Ati ”Turacyari kubarera, iby’ishimwe igihe cyabyo kizagera. Baramutse bararikiye iby’amafaranga mu mikino nk’iyi ngororamubiri byose byaba bipfuye. Twashyizeho ibyiciro byinshi uhereye ku bari munsi y’imyaka 13 kugira ngo buri wese agire aho yibona, twanasabye abatoza kubyitaho kuko nibo batabyumvaga bashaka intsinzi. Ubu byaragabanutse.”

Iyi mikino ikaba yari igamije gushaka abanyeshuri bazahagarari u Rwanda mu marushanwa ahuza amashuri yo muri Afurika y’Uburasirazuba ‘FEASSSA’ azabera i Arusha muri Tanzania guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 26 Kanama 2019.

Uburyo bwo gusiganwa abantu bafatanyije (Mixed Relay) ni bumwe mu bukundwa n'abatari bake
Ahanyeshuri barushanyije mu mikino itandukanye irimo n'uburyo bunyuranye bwo gusimbuka
Abakinnyi bahize abandi muri Karate bashimirwa
Abitwaye neza mu gusiganwa ku maguru na bo bahawe imidali
Padiri Gatete Innocent uyobora Siporo mu mashuri, atanga igikombe kuri Ligue y'uburasirazuba yahize izindi muri iyi mikino ngororamubi
Me. Mubiligi Fidele uyobora Federasiyo y'imikino ngororamubiri, yasabye abanyeshuri kurushaho kuyikunda, bakazahagarira igihugu neza
Ibangaryayo Emmanuel ushinzwe amashuri y’imyuga n’ayisumbuye mu karere ka Muhanga yashimiye Ubuyobozi bwa Siporo mu mashuri bwahaye kwakira iyi mikino
Padiri Gatete yibukije abatoza kwirinda umuco wo gukinisha abana batiga cyangwa gushyira abanyeshuri mu byiciro biri munsi y'imyaka yabo

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza