00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarangamutima ku bakunda kogera muri piscine bakomorewe nyuma y’umwaka zifunze

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Abaturage batandukanye bakunda kogera muri picsine, bari kubyinira ku rukoma nyuma y’aho bari bamaze igihe kirenga umwaka barakumiriwe kogera muri piscine rusange mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aka kanyamuneza bakagaragaje nyuma y’aho piscine zemerewe gukora ariko hakabanza kurebwa ko abagiye kuzogeramo bipimishije icyorezo cya Covid-19 mbere y’amasaha 72 no kuba barakingiye iki cyorezo.

Abahabwa serivise zo koga muri piscine babwiye IGIHE ko bishimiye iki cyemezo kuko bari bamaze igihe kinini batogera muri Piscine kubera ingamba zari zarafashwe

Byukusenge Anitha wo mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, yagize ati “ Narabyishimiye cyane kuko nari maze igihe ntoga mu gihe muganga yari yaransabye ko najya nkora iyo siporo kubera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ngira.”

Kayumba Ibrahim avuga ko yari abayeho nabi kubera igihe kinini yari amaze atogera muri Piscine.

Ati “ Ntabwo wakumva uburyo nishimye kuko njye ubusanzwe buri ku wa Gatandatu no ku Cyumweru njya koga, rero nk’umuntu wari umaze igihe kirekire ntabikora ntabwo nabura kukubwira ko nishimiye ko piscine zongeye ufungurwa.”

Yongeyeho ko azajya yubahiriza amabwiriza yose asabwa kugira ngo yoge kubera ko mu buzima bwe ariyo siporo ya mbere akunda.

Karimunda Innocent yavuz eko yababazwaga cyane n’uburyo abantu barara muri za hoteli aribo bari bemewe kogera muri piscine gusa.

Ati “ Iyo numvaga ngo abantu bacumbitse muri hoteli nibo gusa bemerewe koga, numvaga binteye agashiha nkibaza igihe abantu bose bazongera kubyemererwa nkiheba kubera kumva ko bitari hafi ariko ubu ibintu bimeze neza cyane turi kujya koga nta kibazo. Twasubiye mu buzima busanzwe.”

Manirarora Yves wigisha koga muri imwe muri hoteli yo mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko kuba piscine zarakomorewe bigiye kongera kuzamura inyungu hoteli zabonaga.

Ati “ Natwe twabyishimiye kuko akazi kacu kari kamaze igihe karapfuye kubera ko nta bantu twabonaga bo kwigisha koga ariko ubu yaba twe tugiye kubona inyungu ndetse n’amahoteli dukorera yunguke mu buryo bugaragara.”

N’ubwo kogera muri piscine byemewe, bisaba ko uwifuza guhabwa iyo serivise abanza kugenzurwa ko yipimishije Covid-19 mbere y’amasaha 72 no kuba yarakingiye iki cyorezo.

Abakunda kogera muri piscine bishimiye gukomorerwa nyuma y'umwaka urenga zifunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .