Abiga muri Green Hills bitabiriye Car Free Day, bakorana siporo na Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Kamena 2018 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Abana biga mu mashuri abanza muri Green Hills Academy, bitabiriye siporo rusange ya Car Free Day kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018, bayikorana na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard nawe urerera muri iri shuri ry’icyitegererezo mu gihugu.

Car Free Day ni umunsi wahariwe gukora siporo rusange mu Rwanda, watangiriye muri Kigali mu 2016 aho abantu b’ingeri zitandukanye baturuka mu bice byose by’Umujyi bagenda biruka gake gake mu mihanda ifunze, itarimo ibinyabiziga, bagahurira ku kibuga cyo ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro bagakora imyitozo ngororamubiri inyuranye babifashijwemo n’abatoza b’inzobere.

Abana bagera kuri 400 biga mu mashuri abanza kuri Green Hills bari kumwe n’ababyeyi n’abarezi babo, bitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere bikaba byari mu rwego rwo kubakundisha siporo no kubigisha gukorera hamwe nk’uko Nichol Niyibizi uyobora iri shuri yabitangarije IGIHE.

Niyibizi yagize ati “Nagize igitekerezo cyo kwifatanya n’Umujyi wa Kigali muri gahunda nziza watangije ya Car Free Day, abana bacu nabo bakayitabira kugira ngo bakunde siporo bakiri bato, bazayikurane nk’umuco. Twishimiye no kwifatanya n’ababyeyi, uyu ukaba ari umuco wa Green Hills wo gukorera hamwe no gushyigikirana.”

Ababyeyi benshi bitabiriye iki gikorwa bagaragaje kucyishimira ndetse basaba ko cyazakomeza, uko Car Free Day ibaye, abana bakayitabira kuko n’ubwo ku ishuri bagira umwanya wa siporo, ariko kuyikorana n’abandi bibafasha kuyikunda kurushaho.

Kayitesi Ange wari wahekeje umwana we yagize ati “Si ubwa mbere njye nitabira Car Free Day ariko uyu munsi hari umwihariko kuko nayikoranye n’abana. Ni igikorwa cyiza abayobozi batekereje kuko siporo ni isoko y’ubuzima bwiza. Bagira igihe cyo kuyikora ariko n’iyi gahunda yo kwifatanya n’abandi, ni nziza cyane kandi nakishimira ko izagumaho.”

Niyibizi avuga ku byifuzo by’ababyeyi, yagize ati “Nanjye nabonye babyishimiye kimwe n’abana ariko kugeza ubu sinakemeza niba bazajya bayitabira buri gihe gusa bizaganirwaho n’impande zose bireba. Icyakora birashoboka kuko ni byiza.”

Green Hills Acadeny ni ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda, ryakira abana kuva ku biga mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye. Riherereye i Nyarutarama munsi gato y’ibiro bikuru bya MTN muri metero 100 uvuye ku muhanda wa kaburimbo uva ku Gishushu.

Abana bari bishimiye gukora iyi siporo
Bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yifatanyije n'abandi babyeyi barerera muri Green Hills baherekeje abana muri Car Free Day
Nichol Niyibizi (iburyo) ari kumwe n'Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal
Nichol Niyibizi (uwa kabiri iburyo) uyobora amashuri abanza muri Green Hills ari kumwe n'abitabiriye Car Free Day
Niyibizi yavuze ko bishoboka ko abana bo muri Green Hills bajya bitabira iyi siporo buri gihe
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait nawe yitabiriye iyi siporo

Amafoto: Pacifique Himbaza/GHA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza