Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, yafashe icyemezo cyo “gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown).”
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko siporo rusange ibujijwe, ariko abatuye Umujyi wa Kigali bakora siporo ku giti cyabo, bemerewe kuyikora batarenze umudugudu batuyemo.
Rigira riti “ Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 18 Mutarama 2021, Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye mu Mujyi wa Kigali ko ibikorwa byose bya siporo rusange bitemewe.”
“Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora, abakora siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’umudugudu batuyemo kandi birinda, banubahiriza amabwiriza ya COVID-19. Siporo mu matsinda ntabwo yemewe.”
Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yari imaze amezi ane isubukuwe guhera muri Nzeri mu gihe yari yahagaritswe muri Werurwe 2020 nyuma y’uko hagaragaaye umurwayi wa mbere wa COVID-19 mu Rwanda.
Siporo y’abantu ku giti cyabo iri mu cyiciro cya mbere cy’imikino abantu bakorana bategeranye, yakomorewe muri Kamena 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!