Abatoza 27 ba Karate bitabiriye amahugurwa atangwa n’Impuguke mpuzamahanga (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga, abatoza 27 b’Abanyarwanda bitabiriye amahugurwa azamara icyumweru mu rwego rwo kurushaho gutyaza ubumenyi bwabo mu mukino wa Karate, akaba atangwa n’impuguke mpuzamahanga, Antonio Olivia Seba, akaba n’umutoza w’uyu mukino.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri mu nzu y’imikino ya NPC i Remera mu muhango wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Rurangayire Guy, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alex na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène.

Ni ku nshuro ya mbere amahugurwa nk’aya abaye mu Rwanda nyuma y’uko Karate ibaye Umukino Olempike, aho yatewe inkunga na Solidalite Olempique binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, akaba atangwa na Antonio Olivia Seba ufite umukandara w’umukara, dani ya munani.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Federasiyo ya Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, ngo aya mahugurwa azafasha abatoza b’abanyarwanda kugira urwego rwisumbuye ndetse bizafashe mu iterambere ry’uyu mukino.

Ati” Ni amahugurwa yo ku rwego rwa kabiri kuko arakurikira ayo twahaye abatoza b’amakipe mu mezi abiri ashize. Twabateguriraga aya bari guhabwa uyu munsi kugira ngo uyu mutoza wo ku rwego mpuzamahanga abashyire ku rwego rwa kabiri. Ni umwe mu batoza bakomeye bo mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate ku Isi. Kugira ngo siporo itere imbere, abatoza bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije.”

Aya mahugurwa asanze ayaherukaga guhabwa abatoza b’amakipe atandukanye hano mu Rwanda, aho abayitwayemo neza, bagize amahirwe yo gukomeza kongererwa ubumenyi binyuze muri aya azasozwa tariki ya 8 Nyakanga. Abayitabiriye ni abafite byibuze umukandara w’umukara urwego rwa mbere.

Abatoza 27 bitabiriye aya mahugurwa:

Bugabo Amir, Ngarambe Vanily, Gusenga Yves, Nshimiyimana Apollinaire, Nsengiyumva Elie, Bucumi Désiré, Ntungane Emery, Nkurunziza Jean Claude, Nizeyimana Eric, Ndushabandi Petit, Habarugira Diogène, Kabayiza William, Rugigana Jean Claude, Mbarushimana Eric, Ndayambaje Onesphore, Nkuranyabahizi Noël, Kabera Rehema, Gashagaza Solange, Umuhoza Aisha, Cyuzuzo Sakina, Iranezeza Berthe, Mukangoboka Marie Solange, Habakwizera Antoine Marie Claret, Nshimiyimana Ismael, Sensei Sinzi Tharcisse, Sensei Musoni Narcisse na Sensei Ndarwubatse Olivier.

Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Rurangayire Guy yitabiriye itangizwa ry'amahugurwa ya Karate
Umunyamabanga wa Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex yasabye abitabiriye amahugurwa kuzahakura ubumenyi
Antonio Olivia wegeranye na Uwayo Theogene uyobora Federasiyo ya Karate mu Rwanda
Umutoza waturutse mu Ishyirahamwe ry'Umukino wa Karate ku Isi, ni we uri gutanga amahugurwa azarangira mu cyumweru gitaha
Sensei Sinzi Tharcisse ni umwe mu bayitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza