Abasaga 2000 bazitabira isiganwa ridasanzwe ryo kurwanya diyabete

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Ugushyingo 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri rifatanyije n’Ihuriro ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, bateguye isiganwa ridasanzwe ryiswe “Kigali Run Blue” rigamije gukangurira abantu kwirinda iyo ndwara, rikazahuza abarenga 2000.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) umwaka ushize, yerekanye ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 38 ku Isi bahitanwa n’indwara zitandura, muri bo 48% (abagera kuri miliyoni 16 ) bagapfa mbere yo kuzuza imyaka 70.

Mu Rwanda, imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko 25% by’abantu baboneka mu mavuriro baba bivuza indwara zitandura zirimo diyabete, umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, umwijima, impyiko, isukari nyinshi, asima n’izindi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu 2013 bwerekanye ko Abanyarwanda 3% bafite diyabete.

Mu gushishikariza abantu kurwanya no kwirinda iyi ndwara, hateguwe isiganwa ry’amaguru riteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 rizitabirwa n’abasaga 2000 nk’uko Ndacyayisenga John Peter, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa n’amaguru yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Isiganwa rizatangira saa mbili za mu gitondo ariko ubwo abakinnyi bazaba bahageze saa moya n’igice. Rizaba riri mu byiciro bitandukanye harimo icy’abaziruka ibirometero 21 na metero 95 mu bahungu n’abakobwa, naho abandi bantu babishaka bakazasiganwa mu cyiciro cy’abasiganwa bishimisha ‘Run For Fun’.”

Abasiganwa bazahagurikira kuri Stade Amahoro, bakomeze RDB – Nyarutarama, nibagera mu Kabuga ka Nyarutarama bazenguruke Gacuriro Village, bagaruke kuri RDB banyure ku Umubano basubire kuri Stade Amahoro , bayizenguruke banyuze kuri Kaminuza y’u Rwanda Koreji y’uburezi yahoze yitwa “KIE”, bace kuri Contrôle technique, basubire muri Stade ari naho bazasoreza.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda , Gishoma Crispin, yavuze ko iri siganwa ryateguwe nka kimwe mu bikorwa byari bigize ukwezi ko kurwanya iyi ndwara ku Isi, mu Rwanda hakaba harakozwe ibindi birimo gupima abantu no kubagira inama.

Yagize ati “Impamvu y’iri siganwa ni ugukangurira Abanyarwanda ububi bw’indwara ya diyabete n’uko bayirinda ariko tukanabakangurira kuba hafi abamaze kuyirwara kugira ngo batigunga. Ikindi ni ubukangurambaga bwo kubashakira imiti.”

Kuva tariki 14 Ugushyingo, hirya no hino mu gihugu hakozwe ibikorwa byo gupima diyabete ku buntu ku bigo nderabuzima, hanakusanywa imibare mishya y’uko iyi ndwara ihagaze, ibyavuyemo bikazashyirwa ahagaragara ku Cyumweru nyuma y’isiganwa.

Iri siganwa ryatewe inkunga na Tigo na Minisiteri y’Umuco na Siporo rifite ingengo y’imari ya miliyoni 13,500 Frw. Umukinnyi wa mbere mu bahungu n’abakobwa akazahembwa ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ibihumbi 80 Frw, uwa gatatu ibihumbi 60 Frw, uwa kane ibihumbi 40 Frw naho uwa gatanu akazatahana
ibihumbi 20 Frw.

Kugeza kuri uyu wa kane, abari bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri siganwa bari 763 ariko kuko abenshi biyandikisha ku munota wa nyuma, byitezwe ko abasaga 2000 aribo bashobora kuzaryitabira mu byiciro byose.

Ndacyayisenga John Peter, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa n’amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza