Abarenga 450 bazahatana muri Kigali Half Marathon hashakwa abafite impano zapfukiranwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Mutarama 2018 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda ‘RAF’ ryateguye irushanwa ridasanzwe ‘Half Marathon’ rizaba ku Cyumweru tariki 28 Mutarama rigahuza abakinnyi basaga 450 bavuye hirya no hino mu gihugu rigamije gushaka abafite impano batabashije kubona aho bigaragariza.

Iki gikorwa cyo gushaka abakinnyi bashya no gukarishya abasanzwe, cyatangiye tariki 13 na 14 Mutarama kibera mu Ntara zose z’u Rwanda aho buri muntu wiyumvamo ko afite ubushobozi bwo gukina uyu mukino yari yemerewe kwitabira buri hantu hagenda hafatwa 25 ba mbere mu bahungu n’abakobwa babaye aba mbere mu kwiruka ibilometero 15.

Kuri aba bakinnyi batoranyijwe mu Ntara zose hiyongereyeho abasanzwe bakina n’abandi baziyandikisha mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru bazahurira kuri stade Amahoro i Remera bahatane mu kwiruka ibilometero 21 bigize ½ cya Marathon.

Ikizaba kigamijwe ni ukureba abashobora kuzitabira andi masiganwa akomeye ateganywa mu gihugu nk’uko Ndacyayisenga Peter ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Aya ni amarushanwa yashyizweho agamije gushaka impano nshya. Yatangiye tariki 13 Mutarama abera mu Ntara y’Amajyaruguru, u Burasirazuba n’u Burengerazuba bukeye tariki 14 Mutarama abera mu Majyepfo. Muri buri Ntara hatowe abahungu 25 n’abakobwa 25 ari na bo bazaza guhangana na bagenzi babo i Kigali.”

Yakomeje agira ati “Mbere bari basiganywe ibilometero 15 ariko ku Cyumweru kuri Stade Amahoro bazaba baje mu mikino ya nyuma, bakazasiganwa ibirometero 21 bya ½ cya Marathon isanzwe. Twari dusanzwe dufite amakipe icyenda azwi ariko abafite impano bashya bazigaragaza muri iri rushanwa tuzabashingira ikipe izabafasha gukomeza kwitegura kugira ngo bazitabire amarushanwa akomeye duteganya mu gihugu.”

Biteganyijwe ko hashobora kuzaza abagera kuri 450 kuko kugeza ubu abasanzwe bakina babishaka bakiyandikisha. Bazasiganwa bazahaguruka saa 07h30” kuri Stade Amahoro bace kwa Rando banyure ku Gishushu bakomeze kuri MTN bazamuke mu Kabuga ka Nyarutarama, bagaruke kuri RDB banyure kuri Hotel Umubano basubire kuri Stade Amahoro banyuze kuri Controle Technique.

Aya marushanwa yabereye mu Ntara zose abitwaye neza mu bagabo n'abagore nibo bazasiganwa ku Cyumweru i Kigali
Aya masiganwa ari mu rwego rwo gushaka impano nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza