00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda begukanye imidali ya Zahabu mu gusiganwa igice cya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2018, u Rwanda rwabashije kwegukana imidali ibiri ya Zahabu mu isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rya ‘Kigali International Peace Marathon’, aho Nimubona Yves mu bagabo na Yankurije Marthe mu bagore, babaye aba mbere mu gusiganwa igice cya Marathon kingana n’ibilometero 21.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro, yabaye ku nshuro ya 16 kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 mu gihe yaherukaga kuba mu 2019. Mu mwaka ushize ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro, umubare w’abayitabiriye ntiwari munini nk’ibisanzwe bijyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19, aho abayitabiriye bose basabwe kubanza kwipimisha hakoreshejwe uburyo bwa ‘PCR’.

Mu bayobozi bitabiriye isiganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu byo ku migabane itandukanye y’Isi, harimo Minisitiri wa Siporo, Munganyaju Aurore Mimosa, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’​Ubutabazi, Kayisire Solange, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri.

Mu cyiciro cy’abagabo basiganwa igice cya Marathon (ibilometero 21), uwa mbere yabaye Umunyarwanda Nimubona Yves usanzwe ukinira APR AC, aho yageze kuri Kigali Arena akoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38.

Yakurikiwe n’abanya-Kenya babiri; Kimining Shadrack Korir yasize amasegonda 10 na Joel Mwangi Maina yasize amasegonda 58 mu gihe uwa kane yabaye Umunyarwanda Muhitira Félicien na we ukinira APR.

Abandi Banyarwanda baje mu bakinnyi 10 ba mbere ni Kajuga Robert wabaye uwa gatandatu, Mutabazi Emmanuel wa karindwi, Sebahire Eric wa munani na Nsabimana Jean Claude wa 10.

Mu bagore, Yankurije Marthe na we ukinira APR AC, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na mugenzi we bakinana, Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 28 mu gihe umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei yabaye uwa gatatu.

Nyirabizeyimana Diane wa Police AC yabaye uwa kane, akurikirwa Jepkemboi wo muri Kenya mbere ya Iranzi Céline na Iribagiza Honorine, bombi bakinira ikipe ya Sina Gérard.

Mu 2018 ni bwo Abanyarwanda baherukaga kwegukana imidali muri iki cyiciro cyo gusiganwa igice cya Marathon, aho byakozwe na Nyirarukundo Salome na Hitimana Noël.

Yankurije Marthe yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba uwa gatatu mu 2018 n’uwa kabiri mu 2019.

Uretse igice cya Marathon, uyu munsi hakozwe kandi Marathon (ibilometero 42) na Run for Peace (ibilometero 10) ku biruka batarushanwa.

Nimubona Yves yabaye uwa mbere mu gusiganwa igice cya Marathon mu bagabo
Yankurije Marthe yegukanye umudali wa Zahabu muri Half-Marathon, mu cyiciro cy'abagore
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo), Minisitiri Kayisire Solange ( hagati) na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa (ibumoso) bari mu bitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali
Umunya-Kenya Kimining Shadrack Korir yabaye uwa kabiri inyuma ya Nimubona Yves
Yankurije Marthe yishimira kugera ku murongo ari uwa mbere
Mbere yo guhaguruka, Yankurije yari yifitiye icyizere
Muhitira (iburyo) na Nimubona Yves (wa kabiri iburyo) mbere yo gutangira gusiganwa
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu muhanda asiganwa muri Run for Peace
Nimubona Yves agera ku murongo ari uwa mbere mu bagabo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .