00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 530 barahurira muri Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri izakinwa mu bice bibiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Mata 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryateguye Shampiyona izaba mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata no ku Cyumweru tariki ya 25 Mata, izitabirwa n’abakinnyi 530 baturutse mu makipe 13 mu byiciro bitandukanye.

Ubusanzwe Shampiyona y’Imikino Ngorangingo yakundaga kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka no mu mpera zawo, ariko yatinze kubera icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’uko amarushanwa akomorewe mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryateguye amarushanwa yo mu byiciro bitandukanye azaba mu mpera z’iki cyumweru, aho azitabirwa n’abakinnyi 530 baturutse mu makipe 13.

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 ni bwo izakinwa kuri Stade Amahoro guhera saa mbiri za mu gitondo, harushanwa Abatarengeje imyaka 17 na 20 mu bahungu n’abakobwa.

Aya marushanwa azakomeza ku Cyumweru harushanwa abakuru mu byiciro byombi haba mu bagabo n’abagore. Muri iyo minsi yombi, buri mukinnyi yemerewe kurushanwa nibura mu mikino ibiri gusa itandukanye.

Amarushanwa azakorwa harimo kwirukanka ku maguru metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000, 5000 na metero 10.000.

Usibye kwirukanka kandi bazarushanwa no mu gusimbuka intera zitandukanye, gutera ingasire, umubunda ndetse n’intosho. Hazaba kandi no gusiganwa bahererekanya inkoni (relai (4x400m, 4x100m)).

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Mubiligi Fidèle yavuze ko nubwo aya marushanwa atazafasha abazayitabira kubona ibihe byo gukina Shampiyona y’Isi cyangwa Imikino Olempike, ariko ifite akamaro mu kumenya abakinnyi bahagaze neza.

Ati “Icyo byasigira abagize ibihe byiza, ni uko byafasha kuzabatoranya kuzajya mu marushanwa azabera muri Algeria ndetse n’azabera muri Kenya. Iyo habaye amarushanwa nk’aya tureba abitwaye neza, ibihe bakoresheje bikagira icyo bibafasha.”

Yakomeje agira ati “Aya marushanwa yo kuri ibi bibuga ntabwo ashobora kubahesha itike yo gukina Shampiyona y’Isi cyangwa Imikino Olempike, ariko afite akamaro kuko ni ho turebera urwego abakinnyi bahagazeho kugira ngo tumenye abakwitabira amarushanwa ari imbere.”

Amakipe 13 azaturukamo abakinnyi bazarushanwa ni APR, UR-Huye, Police, MCAC (Mountain Classic Athletics Club), Nyamasheke, Sina Gérard, Vision Jeunesse Nouvelle, Kamonyi, Rutsiro, NAS (New Athletics Stars ), Kavumu, Kamonyi na Nyaruguru.

Abakinnyi baturutse mu makipe 13 bazitabira Shampiyona y'Imikino Ngororamubi ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kuri Stade Amahoro
Mu marushanwa azaba harimo no gutera ingasire
Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, yavuze ko aya marushanwa azafasha kumenya abakinnyi bahagaze neza mu gihe hitegurwa amarushanwa mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .