00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nanze kubapfira imbere: Muhitira wasohotse mu mwiherero akajya kunywa umuti w’amarozi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2021 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi usiganwa ku maguru muri Marathon, Muhitira Félicien, yavuze ko icyatumye asohoka mu mwiherero w’abitegura Imikino Olempike ya Tokyo 2020 ari uko yabonaga ashobora kuhapfira kandi akaba yari yangiwe kuhanywera umuti umukiza amarozi amaranye igihe.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021, ni bwo Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko Muhitira Félicien yirukanywe mu mwiherero w’abazitabira Imikino Olempike kubera ko yawusohotsemo nta ruhushya.

Aganira na IGIHE, Muhitira yavuze ko yatunguwe no kubona ibaruwa imusezerera ndetse ikanamumenyesha ko ntaho agihuriye n’ibikorwa by’ikipe Olempike izitabira Imikino Olempike nyamara yari arwaye cyane.

Ati “Ntabwo mbizi uburyo abantu birengagiza ubuzima bw’umuntu, arwaye, yenda gupfa, bakamwandikira ibintu nka biriya, nanjye byanshobeye.”

Yakomeje avuga ko icyatumye asohoka mu mwiherero ari uko hari umuti w’amarozi yagombaga kujya kunywera hanze y’umwiherero (ukorerwa muri La Palisse Hotel i Nyamata) kuko bari banze ko awunywera muri hoteli abakinnyi bacumbitsemo.

Ati “Njyewe mfite ikibazo cy’uburwayi, bandoze kuva kera nkiri umwana. Iyo bakuroze ibyo bintu rero unywa imiti ukaruka ugakira, bikagenda bishibuka bikagaruka. Nagiye mu mwiherero ndagenda ndarwara, maze kurwara ntumiza umuti, ntumije umuti uraza, barawufata barawupima, barawubika.”

“Ejo [Ku wa Kabiri] nararembye, ndi gutaka meze nabi, umuti banga kuwumpa, banga ko nywunywera muri hoteli, banga ko njya no kuwunywera hanze ngo bategereje ububasha kuva muri Komite Olempike hejuru. Komite Olempike banze gusubiza kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Nabahaye mama umbyara, arababwira ngo mumuhe umuti awunywe azakira, nabwo barabyanga.”

Muhitira yavuze ko yagerageje inzira zose zishoboka kugira ngo yemererwe guhabwa umuti cyangwa ajye kuwunywera hanze bikagorana, ariko nyuma yemererwa gusohoka ndetse yaherekejwe n’umuganga ubafasha mu mwiherero, amugeza ku muryango.

Ati “Nageze aho njya guhamagara ku rwakiriro rwa hoteli, Manager wa hoteli na we araza arababwira baranga. Nahamagaye Umuyobozi wa Polisi ya Nyamata ngo aze amfashe mbone umuti aho gupfira mu mwiherero, arababwira ati ‘nafate umuti agende awunywere hanze azagaruke’, ibyo na byo barabyanga.”

“Bigeze saa Kumi n’imwe nabwiye Jado [Mukundiyukuri wo muri Komite Olempike] ngo mpa umuti njye kuwunywera hanze simpfire hano, arambwira ngo ‘bambujije ngo nturenge hano’. Nafashe umuti wanjye arawumpa, umuganga utuvura hariya turasohokana, abwira ushinzwe umutekano ngo mufungurire agende ajye kunywa umuti, nakira azagaruka.”

Yakomeje avuga ko yagiye akanywa uwo muti ndetse yafashe amashusho agaragaza uko amerewe akayasangiza abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

Ati “Naragiye njya kunywa umuti, ndangije kuwunywa mfata amashusho [videos] nziha PS Shema Maboko, nziha umuyobozi wanjye muri APR, yewe nziha n’udushinzwe [Mukundiyukuri] n’umutoza Rwabuhihi, ni uko nguma aho. Mu kanya saa Tanu mbona email y’ibaruwa imbwira ko banyirukanye mu mwiherero n’imikino Olempike itegura.”

“Nta kindi nakora niba umuntu yafashe itangazo akarishyira kuri Twitter avuga ko akwirukanye kandi nkaba nabibwiye urwo rwego rwa Minisiteri [ya Siporo], nkabimenyesha ikipe n’abandi bose, nakora iki? Abantu barakubwira ngo uburozi ntibubaho, umuntu ngo ntabwo yaruka inyama n’imitima, urumva se wakora iki?”

Yavuze ko atishimiye kubona byitwa ko yishe amabwiriza agenga umwiherero nyamara bizwi ko arwaye.

Ati “Ibaze kwandika ibintu nka biriya umuntu yaguhaye amashusho y’ibiri kuva mu gatuza ke. Bose nabibahaye.”

Muhitira Félicien ‘Magare’ asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda, aho yitabiriye amarushanwa arimo Shampiyona Nyafurika y’Ingimbi mu 2013, Imikino ya Commonwealth yabereye mu Bwongereza mu 2014, Cross country yabereye mu Bushinwa mu 2015, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Denmark mu 2014 na Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar mu 2019.

Yakinnye kandi amasiganwa arimo 20 KM de Paris inshuro ebyiri; imwe aba uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Athènes mu Bugiriki mu 2019, Half Marathon Congo Brazzaville amaze gutwara inshuro ebyiri na Half Marathon ya Bahrain.

Muhitira Félicien 'Magare' yirukanywe mu bazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike azira gusohoka mu mwiherero
Magare yavuze ko yasohotse mu mwiherero agiye kunywa umuti umukiza amarozi kandi yabimenyesheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .