00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo rwa Karate rwamukuye i Nyanza; Nshuti w’imyaka 9 yatangiye kwegukana imidali mpuzamahanga (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Nshuti Aimable w’imyaka icyenda uheruka kwegukana umudali w’Umuringa muri Shampiyona Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 14, ava i Nyanza buri ‘week-end’ akajya kwitoreza Karate i Kigali.

Nshuti ni umwana ukiri muto. Izina rye ryamenyekanye mu mezi arindwi ashize ubwo yegukanaga umudali muri Shampiyona Nyafurika.

Ku myaka icyenda, nta gushidikanya ko akiri muto kuko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Iyo uganira n’uyu mwana ukomoka mu Murenge wa Busasamana i Nyanza, wumva ko ataramenya cyane kuganira, ariko ku bijyanye n’ubuhanga bwe mu kwiyerekana muri Karate mu bizwi nka Kata, ubona ko afite impano.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nshuti yavuze ko yatangiye gukina Karate ku myaka itatu gusa abikuye kuri se wakundaga kwitoreza mu rugo.

Ati “Natangiye gukina Karate mfite imyaka itatu, nabonaga papa ayikina nkamubwira ngo nanyigishe, noneho kubera ko yabaga afite akazi anshakira abarimu.”

Ni umwana ababyeyi be babonyemo impano biyemeza kumushakira abamufasha kuyigaragaza ndetse ava i Nyanza buri weekend, akaza kwigira hamwe n’abandi i Kigali muri The Champions Karate Academy y’umutoza Nkoranyabahizi Noël usanzwe utoza Ikipe y’Igihugu.

Ati “I Nyanza mpigira iyo ndi ku ishuri, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu. I Kigali mpaza iyo sensei [umutoza we] agiye kunkosora cyangwa dufite amarushanwa.”

Nshuti avuga ko impamvu yakomeje gukunda Karate ari uko ari umukino umufasha kugira ikinyabupfura, ukamuruhura mu mutwe ndetse ukamufasha kugorora umubiri we.

Ati “Nyikundira ko ituma ugira ikinyabupfura, ituma ugororoka kandi igatuma uruhuka mu mutwe.”

Ubwo yitabiraga Shampiyona Nyafurika y’abari munsi y’imyaka 14 mu Ukuboza 2020, ngo yari azi ko agiye guhangana n’abo asanzwe abona muri filime, ariko nyuma yumvise ko ari ibisanzwe ubwo yamenyaga ko na bo ari abana basanzwe bo mu bihugu bya Afurika.

Ati “Bwa mbere numvaga ko ngiye guhangana n’abo njya mbona muri filime, ariko ngezemo hagati nta bwoba nari mfite. Icyizere ni uko sensei yatubwiye abo tugiye guhangana, atubwira ko ari abakinnyi bo muri Afurika.”

Umutoza we, Nkuranyabahizi Noël, yabwiye IGIHE ko yatangiye kumutoza mu myaka itatu ishize, abisabwe na se.

Ati “Ni umwana twamenyanye ubu hamaze gushira imyaka itatu. Nahamagawe n’umubyeyi we ambwira ko hari ikipe akinamo ndetse yitwara neza kurusha abandi, anyoherereza n’amashusho, ambwira ko abamutozaga bamurangiye ko namwigisha akagera kure kuko yarushaga abandi.”

Kuva ubwo, Nshuti Aimable yatangiye kwigira muri The Champions Karate Academy ikorera kuri Sports View i Remera ndetse ngo agaragaza ko afite impano ku buryo se yemeye ko azajya yigira i Kigali mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko.

Ati “Nabonye ko afite impano ubwo dufata icyemezo cy’uko muri weekend yajya aza gukina kuko umubyeyi we yari yabinsabye, ambwira ko yabishobora. Kuva mu 2018, umwana yatangiye kujya aza no mu biruhuko akajya aza akitabira umwiherero wacu.”

Kwitwara neza mu irushanwa rya Ambassador’s Cup ry’imbere mu gihugu, aho yabaye uwa mbere, ni byo byatumye abatoza bamuhitamo mu bazakina Shampiyona Nyafurika y’Abato.

Muri iyo Shampiyona yabaye kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2020, Nshuti Aimable yari umwe mu bakinnyi bane bari bagize Ikipe y’Igihugu barimo abakobwa babiri ari bo: Akamanzi Kabalisa Kaela wa The Champions Karate Academy na Isheja Iranzi wa Alliance Tiger Karate Club.

Abahungu babiri bari Nshuti Aimable wa The Champions Karate Academy na Niyonkuru Djibulir wa Rafiki Karate Club.

Ikipe y’u Rwanda yakiniye muri Petit Stade i Remera, hafatwa amashusho yoherezwaga mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Karate.

Nshuti Aimable wakinnye mu cyiciro cy’abafite imyaka umunani, yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu anganya na Diallo Liassu wo muri Bénin mu gihe imyanya ibiri ya mbere yatwawe n’Abanya-Madagascar: Mathieu Randrianarivony na Noa Rakotondrazaka.

Ibindi bihugu byari byitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika ni Madagascar, Cameroun, Côte d’Ivoire, Sénégal, Afurika y’Epfo, Misiri, Guinea na Bénin.

Nshuti Aimable yegukanye umudali wa Bronze muri Shampiyona Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 14 yabaye mu Ukuboza 2020
Nshuti kuri ubu ufite imyaka icyenda, yarushanyijwe muri Kata mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka umunani
Isheja Iranzi (uhereye ibumoso), Akamanzi Kaela, Nshuti Aimable na Niyonkuru, bari kumwe n'umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, ubwo hakinwaga Shampiyona Nyafurika

Video: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .