Kwamamaza

U Buyapani bwijeje u Rwanda ubufasha mu bya Karate na Judo

Yanditswe kuya 10-09-2014 saa 08:37' na Richard IRAKOZE


Ubwo yakirwaga na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph Habineza, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa yatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza impuguke mu mikino y’ubwirinzi ya Karate na Judo zikaza gutoza Abanyarwanda uyu mukino, mu rwego rw’ubufatanye mu by’umuco ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ambasaderi Kazuya yagaragaje ibikorwa bitandukanye bijyanye na Siporo n’Umuco Ambasade y’u Buyapani isanzwe ikorera mu Rwanda birimo guteza imbere umukino wa Karate, Judo na (...)

Ubwo yakirwaga na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph Habineza, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa yatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza impuguke mu mikino y’ubwirinzi ya Karate na Judo zikaza gutoza Abanyarwanda uyu mukino, mu rwego rw’ubufatanye mu by’umuco ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ambasaderi Kazuya yagaragaje ibikorwa bitandukanye bijyanye na Siporo n’Umuco Ambasade y’u Buyapani isanzwe ikorera mu Rwanda birimo guteza imbere umukino wa Karate, Judo na Taekwondo n’ibijyanye n’Umuco birimo indirimbo zitandukanye ziririmbwa n’abakorerabushake b’Abayapani mu Kinyarwanda, ibiganiro biba hirya no hino mu gihugu byibanda ku mateka n’Umuco by’u Buyapani.

Ambasaderi Kazuya kandi yasobanuriye Minisitiri Habineza ko muri gahunda ya “Sports for tomorrow” Ambasade y’u Buyapani yiyemeje guteza imbere Siporo mu Rwanda cyane cyane Siporo y’imikino njyarugamba (Karate, Judo na Taekwondo).

Ku bindi, Ambassaderi w’u Buyapani mu Rwanda yatangaje ko bazakomeza guteza imbere ibikorwa by’umuco binyuze mu biganiro bagirana n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Habineza yashimwe uruhare rwa Ambasade y’u Buyapani igira mu guteza imbere Siporo n’Umuco mu Rwanda akaba yasabye ko bakomeza gukorana kugira ngo bigere ku rugero rushimishije.

Minisitiri Habineza aganira na Ambasaderi Kazuya

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 13 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved