Abagera ku 140 bitabiriye amahugurwa ya Karate y’Umwimerere y’Abayapani (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2019 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Abagera ku 140 bari mu byiciro bitandukanye uhereye ku bana, abakinnyi n’abatoza bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Ishami rya Karate y’Abayapani mu Rwanda.

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu nzu y’imikino ya NPC i Remera, aho ari gukoreshwa n’impuguke yaturutse mu Buyapani, Kamino Masaru ufite dani ya karindwi.

Kamino yazanye n’abarimo Ogusu ufite dani ya gatandatu, Dr Harano ufite dani ya kane na Watanabe ukiri muto waje muri aya mahugurwa nk’umushyitsi, aho we afite dani ya kabiri.

Rurangayire Guy uyobora n’Ishami rya Karate y’Abayapani mu Rwanda, JKA Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatatu agamije kongerera ubumenyi abakinnyi n’abatoza b’uyu mukino.

Ati ”Ni amahugurwa yo kuzamura urwego. Hari igihe uhugurwa ku byo wari uzi cyangwa ukabyongererwamo ubumenyi. Iyi mpuguke iri kuduhugura ni ku nshuro ya gatatu igeze hano. Amahugurwa arafunguye, uretse abana, dufite gahunda irimo amasomo yose noneho tukagira n’icyiciro cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru.”

Rurangayire yabwiye IGIHE ko iri shyirahamwe rya Karate ryo mu Buyapani ryigisha Karate y’Umwimerere ifasha abakinnyi kwimenya, kumenya abandi no kwirinda.

Ati ”JKA ni Ishyirahamwe rya Karate ryo mu Buyapani riri kugenda rikura rigera no mu bindi bihugu. Mu Rwanda tugiye kumara imyaka itanu tubikora, bigisha iby’ingenzi bya Karate y’Umwimerere noneho mugakuramo bamwe bajya mu marushanwa. Ni imikino njyarugamba y’ikiyapani. Mbere y’uko iba siporo hari icyerekezo cyo kwiga umuntu, kumurwanya no kwirinda.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha abanyarwanda kuzamura urwego rwabo.

Ati ”Afite akamaro cyane mu guteza imbere Karate nyarwanda. Iri shyirahamwe ryigisha iby’ibanze umuntu agomba kugira no kumenya ku mukino wa Karate.”

Aya mahugurwa akurikira ayabaye mu 2015 na 2018, azamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’abakuru barimo abagabo n’abagore 68 mu gihe abana ari 72.

Kamino Masaru ufite dani ya karindwi ni we uri gukoresha aya mahugurwa ari kubera muri nzu y'imikino ya NPC
Abakinnyi n'abatoza b'umukino wa Karate bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi itatu
Abana 72 na bo bari guhabwa ubumenyi bw'igenzi ku mukino wa Karate
Rurangayire Guy ashyira mu bikorwa ibyo bahugurwagamo n'izi mpuguke zavuye mu Buyapani
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène avuga ko aya mahugurwa azafasha abanyarwanda kuzamura urwego rwabo
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Rurangayire Guy ni na we uyobora JKA Rwanda yateguye aya mahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza