00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira amarushanwa ane muri atanu mpuzamahanga ya Cricket muri Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (ICC) ryemeje ko amarushanwa ane muri atanu mpuzamahanga muri Afurika, azabera mu Rwanda guhera muri Nzeri 2021.

Ku wa Kane, tariki 8 Nyakanga 2021, ni bwo ICC yashyize ahagaragara gahunda y’amarushanwa atanu mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika ateganyijwe kuba guhera muri Nzeri 2021 mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Amarushanwa ane muri atanu ateganyijwe azabera mu Rwanda. Irushanwa rya mbere rizabera mu Rwanda ni iry’abahungu batarengeje imyaka 19 “ ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier”, rizaba kuva tariki 28 Nzeri kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021.

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria kuva tariki 25 Nzeri kugeza kugeza ku wa 1 Ukwakira 2021, ICC yahisemo kuryimurira mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki cyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Amakipe azitabira ni Namibia, Nigeria, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Irushanwa rya kabiri ni iryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A”. Iri rushanwa rizaba hagati ya tariki ya 14 n’iya 23 Ukwakira 2021, aho rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Nyuma yaho, kuva tariki 31 Ukwakira kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2021, hazaba imikino yo mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group B”. Aha hazitabira amakipe atandatu ari yo Botswana, Cameroun, Mozambique, Saint Helena, Sierra Leone na Tanzania.

Aya marushanwa yombi yagombaga kubera muri Afurika y’Epfo tariki 25 kugeza 31 Ukwakira 2021.

Muri buri tsinda hazamuka amakipe abiri ya mbere hanyuma yiyongere kuri Nigeria na Kenya zitazakina imikino y’amajonjora, azahure mu mikino ya nyuma “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier”. Iri rushanwa rya kane na ryo rizabera mu Rwanda kuva tariki 15 kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2021. Byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria hagati ya tariki ya 24 n’iya 27 Ugushyingo 2021.

Irushanwa rimwe rizabera muri Botswana

Irushanwa rya gatanu mu marushanwa ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka rizabera muri Botswana, ni iryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore “ICC Women’s T20 World Cup Africa Qualifier” rizaba hagati ya tariki ya 7 n’iya 20 Nzeri 2021.

Rizitabirwa n’amakipe 11 ari yo Botswana, Cameroun, Namibia, Nigeria, Malawi, Mozambique, u Rwanda, Sierra Leone, Tanzania, Uganda na Zimbabwe. Ikipe imwe ni yo izabona itike.

U Rwanda rwiteguye gute aya marushanwa?

Nyuma yo guhabwa kwakira amarushanwa ane mpuzamahanga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale, yavuze ko muri iyi minsi Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda.

Ati “Ibi rero ni byo ICC yagendeyeho kugira ngo iduhe kwakira no gutegura aya marushanwa kuko bazi ko mu Rwanda bakaza ingamba zo kwirinda. Bizeye ko bashobora kuduha inshingano kandi bikagenda neza.”

Yakomeje avuga ko irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu bagore ryabaye kuva tariki ya 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2021 ryabahaye amanota meza bigatuma ICC ibagirira icyizere.

Ati “Ririya rushanwa twakiriye ibihugu bitanu, amakipe yarakinnye bose bataha ntawanduye COVID-19, byari nk’ikizamini kandi twaragitsinze.”

Imyiteguro y’amakipe azaserukira igihugu irakomeje

Perezida wa RCA, Steven Musaale, yavuze ko ikipe y’abatarengeje imyaka 19 yagombaga kwitabira imikino y’amajonjora y’icyiciro cya kabiri muri Tanzania ariko imikino igakurwaho, iyi kipe igakomeza mu cyiciro cya mbere aho imikino izabera mu Rwanda.

Ati "Bari bamaze igihe bitegura kandi n’ubu barakomeje."

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura, Steven Musaale yavuze ko ikipe y’igihugu ya Ghana izakina n’u Rwanda imikino ya gicuti.

Ati "Izaba ari ikipe nkuru ariko turashaka kuzakinisha abakinnyi bakiri bato kugira ngo bitegure ku buryo irushanwa rizagera bameze neza. Ubu bafite imbaraga ariko turashaka kubareba mu mukino kuko imyitozo n’umukino biratandukanye kandi Ghana iri mu makipe meza muri Afurika."

Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza kugira ngo abakinnyi bakiri bato batangire kwitegura gukina n’ibihugu by’ibihangange muri Afurika.

Ku bijyanye n’ikipe y’igihugu y’abagore izitabira irushanwa muri Bostswana, yavuze ko bitwaye neza mu irushanwa ryo kwibuka kuko n’imikino batsinzwe ari iy’amakipe abiri ya mbere muri Afurika kandi ko batabarushije cyane uretse ubunararibonye.

Biteganyijwe ko mu gihe nta gihindutse, iyi kipe izanyura muri Zimbabwe igakina imikino itatu cyangwa ine ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Botswana.

Aya marushanwa mpuzamahanga ane azabera mu Rwanda, imikino izakinirwa ku bibuga bibiri birimo Ikibuga Mpuzamahanga cya Gahanga ndetse n’ikibuga ubu kirimo gutunganywa cyo muri IPRC Kigali.

Perezida wa RCA, Steven Musaale, yavuze imyiteguro y'amarushanwa u Rwanda ruzakira igeze kure
Ikipe y’Igihugu y’Abagore izitabira irushanwa muri Botswana
Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 19 mu myitozo
Ikibuga mpuzamahanga cy'i Gahanga ni kimwe muri bibiri bizakinirwaho amarushanwa ane u Rwanda ruzakira muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .