Nyuma yo kwereka igihandure abanyonzi bagenzi be mu cyiciro cya Muhanga - Huye ndetse na Rubavu - Kigali, akanahembwa na COGEBANQUE ku cyiciro cya Kigali - Muhanga ku kuba ari we warushije abandi guterera, Lill Daren ukinira ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ni we wegukanye umwanya wa mbere muri Tour of Rwanda.
Lill Daren w’imyaka 30 ukomoka mu mujyi wa Grahamstown muri Afurika y’Epfo yabwiye IGIHE ko yishimiye iyi ntsinzi kandi yakunze cyane Tour of Rwanda.
Yagize ati "Iri rushanwa ryaranshimishije cyane kuko nahuye n’abantu batanzi babaga bari ku mihanda bantera ingabo mu bitugu ngo nongere ingufu. Niba igihugu cyizongera kikemera ko tugaruka ndumva nta kabuza nzagaruka gusiganwa mu Rwanda."
Lill Daren kandi yahembwe nk’Umunyafurika witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa ndetse n’ikipe ye ya Afurika y’Epfo ihembwa nk’iya mbere ku rutonde rusange nk’irusha andi yose yitabiriye iri siganwa ku magare.
Atsbha Getachew wo muri Ethiopia ni we wegukanye umwanya w amber mu kurusha abandi ahaterera aho yahembwe na COGEBANQUE ndetse aba n’umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri iri rushanwa rya Tour of Rwanda 2012.
Umunyamakuru wa BBC uzwi cyane mu makuru y’imikino akaba n’inzobere mu gukurikirana amasiganwa y’amagare ku isi hose, Gérard Erince yabwiye IGIHE ko Tour of Rwanda imaze kugera ku ntera ikomeye cyane ku buryo ashishikariza n’ibindi bihugu kujya biryitabira.
Muri rusange iri siganwa ryatangiye abarushanwa ari 62 ariko 56 ni bo bashashije kurisoza kuko hari abagiye bakora impanuka ndetse n’abandi bakavamo ntibakomeze kubera intege nke.
Foto/Elisée Mpirwa
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abatoza 50 muri Handball bahuguwe n’inzobere y’Umudage
16.05.2013 |
|
World Vision yateye inkunga ya miliyoni 6 "Marathon" y’amahoro
16.05.2013 |
|
RSSB yesheje umuhigo mu bigo bya Leta, itwara ibikombe bitatu
8.05.2013 |
|
Umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather yegukanye miliyoni 32 z’amadolari
7.05.2013 |
|
Bugesera : Ndayisenga na Uwimana banikiye abandi mu kunyonga igare
7.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |