00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wimbledon: Novak Dkojovic ategerejweho gukora amateka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Umunya-Serbia Novak Djokovic ategerejweho kugera ku gahigo ka Roger Federer na Rafael Nadal begukanye Grand Slam 20, ni nyuma y’uko yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Wimbedon 2021 ubwo yatsindaga Denis Shapovalov 7-6 (7-3) 7-5 7-5 mu mukino wa ½ wabaye ku wa Gatanu.

Kuri iki Cyumweru, Djokovic azahurira ku mukino wa nyuma n’Umutaliyani Matteo Berrettini, we wasezereye Umunya-Pologne Hubert Hurkacz kuri 6-3 6-0 6-7 (3-7) 6-4 mu wundi mukino wa ½.

Umunya-Canada Shapovalov w’imyaka 22, yigaragaje muri uyu mukino yatsinzwemo na Djokovic umaze kwegukana Wimbledon inshuro eshanu zirimo iya 2018 n’iya 2019.

Ku myaka 34, Novak Djikovic usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, yakoresheje ubuhanga bwe bwose kugira abashe gusezerera Shapovalov uri ku mwanya wa 10i.

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye ku nshuro ya 30, Djokovic yagize ati “Ntabwo ntekereza ko ibivuye mu mukino bisobanura neza uko wagenze, yari ahagaze neza kandi yagize amahirwe menshi cyane.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mushimire cyane kubera uburyo yitwaye uyu mugoroba. Tuzabona byinshi kuri we mu gihe kiri imbere. Ni umukinnyi mwiza.”

Kugera ku mukino wa nyuma wa Wimbledon kwa Djokovic bivuze ko asabwa kuwutsinda kugira ngo afate Roger Federer na Rafael Nadal bamaze kwegukana Grand Slam 20.

Gusa, kubigeraho biramusaba ko azatsinda nimero ya karindwi ku Isi, Umutaliyani Berrettini, ku mukino wa nyuma uzakinwa kuri iki Cyumweru.

Matteo Berrettini w’imyaka 25, ni we Mutaliyani wa mbere ukinnye umukino wa nyuma wa Grand Slam kuva mu 1976 ndetse ubwo yari amaze gusezerera Hurkacz, yavuze ko bimusaba igihe kirekire ngo yiyumvishe ibyabaye.

Ati “Nta magambo mfite yo kuvuga mu by’ukuri. Nkeneye nk’amasaha abiri kugira ngo mbashe kumva ibyabaye. Ndatekereza ko ntigeze ngira inzozi zimeze gutya kuko biragoye kubirota.”

Undi Mutaliyani waherukaga gukina umukino wa nyuma wa Grand Slam ni Adriano Panatta wabigezeho mu 1976 mu irushanwa rya French Open.

Byasabye ubuhanga budasanzwe ngo Novak Djokovic asezerere Denis Shapovalov
Djokovic yageze ku mukino wa nyuma aza guhuriraho na Berrettini kuri iki Cyumweru
Denis Shapovalov yakinaga umukino we wa mbere wa 1/2 muri Grand Slam
Shapovalov yafashwe n'ikiniga ubwo yashimiraga abafana bamushyigikiye
Novak Djokovic ashobora gukora amateka akagera kuri Grand Slam 20 zegukanywe na Federer na Nadal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .