Menya amafaranga ahabwa uwegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 26 Kanama 2016 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Imikino Olempike iba rimwe mu myaka ine, ikitabirwa n’abakinnyi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, bamwe bajyayo baba batumbiriye kwegukana imidali no guhesha ishema igihugu, mu gihe hari n’abandi bataha imifuka yabo ibyimbye ndetse basezereye ubukene bitewe n’agahimbazamusyi bahabwa n’ibihugu bahagarariye.

Ubusanzwe, abakinnyi babatu ba mbere mu mukino uwo ariwo wose ukinwa muri Olempike bahabwa imidali irimo uwa Zahabu, Feza n’umuringa ariko agaciro kayo mu mafaranga ntikagaragazwa.

Ikinyamakuru Independent.Co.Uk cyatangaje ko umudali wose mu mikino Olempike ugira agaciro mu mafaranga bitewe n’igihugu uwawegukanye akomokamo hakaba abatahira icyubahiro bahesheje ibihugu byabo.

Bimwe mu bihugu bihemba abakinnyi babihagarariye neza, aho babagenera amafaranga ashobora no kubakura mu bukene burundu.

Umukinnyi uhagarariye Singapore wegukanye umudali wa zahabu aba yizeye guhabwa amadolari ya Amerika 753,000 angana na miliyoni 600,028,050 z’amafaranga y’u Rwanda.

Joseph Schooling ukina umukino wo koga yegukanye uyu mudali wa zahabu mu mikino olempike 2016 ari na we wa mbere uwegukanye.

Mu bihugu nka Indonesia, uwegukanye umudali wa zahabu agenerwa ibihumbi 383 by’amadolari ya Amerika angana na miliyoni 305,193,550, Azerbaijan ahabwa ibihumbi 255 by’amadolari angana na miliyoni 203,196,750 z’amafaranga y’u Rwanda ari na byo bihugu bihemba agatubutse ku mukinnyi wabyo wegukanye uyu mudali.

Ku mugabane w’u Burayi, umukinnyi uhagarariye u Butaliyani niwe ubona agatubutse kuko agenerwa ibihumbi 185 by’amadolari kuri buri mudali wa zahabu yegukanye angana na miliyoni 147,417,250, u Bufaransa agahabwa ibihumbi 66 by’amadolari angana na miliyoni 52,592,100 mu gihe u Burusiya we ahabwa ibihumbi 61 by’amadolari bingana na 48,607,850.

Kuri uru rutonde ni uko Leta Zunze ubumwe za Amerika, imaze kuba ubukombe mu kwegukana imidali, umukinnyi wa yo ahabwa ibihumbi 25 gusa by’amadolari angana na miliyoni 19,921,250 mu gihe umukinnyi uhararariye Afurika y’Epfo ahabwa ibihumbi 36 by’amadolari angana na 28 115 193.

U Bwongereza, igihugu cyegukanye imidali myinshi 67 mu mikino Olempike 2016 inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye 121, n’u Bushinwa bwegukanye 70.

Umukinnyi uhagarariye u Bwongereza uretse icyubahiro ahabwa cyo kubona umudali, nta gihembo mu mafaranga ahabwa; ibi bikaba ari na byo bikorwa muri Norvège, Suède na Croatia.

Hari ibihugu bigira ibihembo bidasanzwe ku bakinnyi babyo bitwaye neza muri iyi mikino nk’u Budage aho umukinnyi witwaye neza ahabwa ibihumbi 20 by’amadolari ariko akongererwaho icyangombwa kimwemerera kunywa inzoga z’ubuntu ubuzima bwe bwose mu gihe muri Korea y’Epfo, ahabwa amapeti ya gisirikare.

U Rwanda ntirugaragara ku rutonde rw’ibihembo bitangwa n’ibihugu ku bakinnyi babyo begukanye imidali mu mikino Olempike.

Amafaranga ahabwa abakinnyi begukanye imidali mu mikino Olempike agenwa n'ibihugu baturukamo
Uko bimwe mu bihugu byahembye abakinnyi begukanye imidali ya zahabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza