Uwimanishaka wakiniraga ikipe y’igihugu ya cricket yitabye Imana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Kamena 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 1

Uwimanishaka Prince wakiniraga ikipe ya Telugu Royal Cricket Club n’ikipe y’igihugu ndetse wari mu bagomba guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ku Bitaro bya Kibagabaga.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ryasohoye itangazo ribika ko Uwimanishaka yitabye Imana ku Cyumweru nyuma ya saa sita.

Rikomeza rivuga ko uyu mukinnyi waguye mu Bitaro bya Kibagabaga yari umwe mu bakinnyi bakiri bato batangaga icyizere cy’ejo hazaza muri cricket .

Uwimanishaka yari mu bagombaga kuzafasha u Rwanda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi iteganyijwe hagati y’itariki 5 na 15 Nyakanga 2018.

Tuyizere Sultan bakinaga muri Telugu Royal Cricket Club, banakuranye, yabwiye IGIHE ko uyu musore w’imyaka 21 yafashwe ku wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, ajya kwa muganga bisa n’ibyoroheje bamuha imiti ariko ntiyagira icyo imufasha.

Yagize ati “Yafashwe ku wa Kane tuvuye mu myitozo, ataha atitira agiye kwa muganga bamuha ibinini bya malaria byitwa Coartem, ntibyagira icyo bimufasha ajya mu Bitaro Kibagabaga ku Cyumweru mu gitondo ari naho yashiriyemo umwuka.”

Mu byumweru bibiri bishize, Uwimanishaka yari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino itanu ya gicuti yahuje u Rwanda na Zambia i Gahanga ndetse atorwa nk’uwakunzwe n’abafana cyane muri iyo mikino.

Biteganyijwe ko Uwimanishaka azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Kamena 2018, mu irimbi ry’i Rusororo.

Tuyizere Sultan (iburyo) ari kumwe na mugenzi we Uwimanishaka Prince bakinanaga ndetse bakuranye
Uwimanishaka yari umwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu bakiri bato batanga icyizere
Mu byumweru bibiri bishize Uwimanishaka yari umwe mu bakinnyi beza bafashije u Rwanda gutsinda Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza