00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 izitabirwa n’imodoka 17

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ukwakira 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), ryatangaje ko Abanyarwanda bagiye kongera kuryoherwa n’isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 rizitabirwa n’abasiganwa mpuzamahanga.

Iri siganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021’ riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino, riteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru kuva ku wa Gatanu tariki 22 Ukwakira kugeza ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021.

Ryagombaga kuba ryarabaye muri Werurwe uyu mwaka, ariko risubikwa ku nshuro ya kabiri kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyaratumye ibikorwa birimo imikino bihagarikwa. Kuri iyi nshuro rizaba ndetse ryitabirwe n’abafana.

Ingengabihe yatangajwe n’ubuyobozi bwa RAC, igaragaza ko ku wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, kuri Stade Amahoro i Remera, ari bwo hazakinwa agace gafatwa nk’ako gushimisha abafana, ubusanzwe bitajyaga biba mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru abasiganwa bazaba bari mu mihanda y’i Gako mu Bugesera.

Imihanda abasiganwa bazakoresha irimo ufite ibilometero umunani, ufite ibilometero 19, undi ufite ibilometero 10 ndetse n’ufite ibilometero 24. Muri rusange ibilometero bazakora byose hamwe ni 295.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, Gakwaya Eric, yavuze ko abasiganwa bo mu Rwanda batagize umwanya wo kwitegura kubera icyorezo cya Covid-19 ariko bizeye ko bazitwara neza cyane ko n’abandi bazaba barushanwa bahuye n’ibi bihe bituma batitegura.

Ati “Kuba badaherutse mu muhanda turatekereza ko ari imbogamizi ishobora kutazatuma bitwara neza ariko nta kindi kintu kinini bahombye kuko n’ubundi hari igihe bajyaga bamara iminsi myinshi badakora amarushanwa. Twizeye ko Gakwaya Claude azitwara neza nubwo hazaba harimo abari ku rwego rurenze urwe muri Afurika.”

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Cyatangabo Ange François, yavuze ko iri siganwa rigiye kuba mu bihe bikomeye bya Covid-19, ari n’umukoro ukomeye bafite wo guharanira ko amabwiriza yubahirizwa.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 kiracyahari, turasaba abazitabira kuzubahiriza ibisabwa birimo kuba barakingiwe ndetse bakaba bazasabwa kwipimisha nk’uko ari ingamba zashyizweho na Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Ubuzima.”

Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka izitabirwa n’umunya-Kenya Carl “Flash” Tundo ufite Shampiyona Nyafurika iheruka, Umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill n’abandi barimo Maxime Wahome , Anwar Hamza na McRae Kimathi bo muri Kenya, Nasser Yasi wo muri Uganda na Din Imtiaz wo mu Burundi.

Imodoka zikomeye zizitabira iri rushanwa zirimo VolksWagen POLO R5 ya Carl Tundo, Mitsubishi Lancer Evo 10 RC2 ya GianCarlo Davite, Toyota Etios R2 ya Guy Botterill na Ford Fiesta RC3 ya McRae Kimathi.

Abanyarwanda bazitabira uyu mwaka ni Giancarlo Davite, Gakwaya Jean Claude, Jean Giesen, Elefterios Mitraros, Nshimiyimana Adolphe, Kanangire Christian, Mayaka Felekeni Amigo na Mike Rutuku.

Rwanda Mountain Gorilla Rally iheruka kuba mu 2019 yegukanywe na Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari muri Subaru Impreza N11, bandika amateka yo kuba Abanyarwanda ba mbere begukanye iri siganwa ry’imodoka ryabaga ku nshuro ya 16.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 izaba iminsi itatu mu mpera z'iki cyumweru, izitabirwa n'imodoka 17
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ni bo Banyarwanda bamaze kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally mu nshuro 16 imaze gukinwa
Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC) ryagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Umunyamabanga wa RAC, Cyatangabo Ange François, yavuze ko irushanwa rizaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, Gakwaya Eric
Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions icunga Kigali Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .