Kwamamaza

Umurundi Bukera Valery yegukanye “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016” (amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 07:29' na Manzi Rema Jules


Bukera Valery wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa kabiri w’isiganwa rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016” kuwa Gatandatu, yongeye kwitwara neza ku munsi wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru yegukana irushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihangange nka Muna Singh wo muri Zambia na Don Smith wo muri Kenya.

Iri siganwa ryakinirwaga mu mihanda y’igitaka i Gako - Kamabuye, Munazi-Nemba, Rilima-Nyamata, ryatangiriye kuri Stade Amahoro aho basiganwaga mu muhanda wa kaburimbo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Bukera Valery uba wungirijwe na Nital Khetia begukanye umunsi wa gatatu w’iri siganwa bakoresheje isaha 01:48:01 bakurikirwa n’umunya Zambia Muna Singh w’imyaka 19 akaba nimero ya kabiri muri Afurika uba wungirijwe na mushiki we Jasmeen Singh w’imyaka 16 bakoresheje isaha 01:49:06 mu gihe Abagande Hassan Alwi na Musa Nsubuga babaye aba gatatu bakoresheje isaha 01:54:43.

Umurundi Cantanhede Rudy wari wabaye uwa kabiri kuwa Gatandatu, ntiyabashije kurangiza isiganwa kuko yagize ikibazo cy’imodoka amaze gukora agace ka mbere ka Nemba – Muhazi k’ibirometero 8,28 yanegukanye akoresheje iminota 3:46.

Iri rushanwa risoje Don Smith wo muri Kenya na Muna Singh wo muri Zambia bari bahanganiye umwanya wo kwegukana Rally ku rwego rwa Afurika, bombi bagiye barangwa no gutwara bizigama kugira ngo imodoka zabo zitaba zagira ikibazo bakava mu irushanwa.

Nubwo Smith yaje mu Rwanda ari imbere kuri uyu mugabane n’amanota 79 arusha 29 Muna, kwitwara neza k’uyu munya Zambia warangije ari uwa kabiri byatumye agabanya ikinyuranyo kuko ubu hasigayemo amanota atandatu gusa; urugamba rukomeye rukazabera mu isiganwa rya Pearl of Africa Uganda Rally rizaba tariki 16 – 18 Nzeli risoza amarushanwa y’umwaka muri uyu mukino muri Afurika.

Abanyarwanda baje hafi mu modoka 13 zari zatangiye irushanwa, ebyiri nizo zarangije zirimo iya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babaye aba kane muri rusange, Gakwaya Eric na Uwadata Marius baza ku mwanya wa 12.

Uko barindwi ba mbere bakurikirana

1. Bukera Valery & Nital Khetia (Burundi) : Subaru Impreza - 01:48:01

2. Muna Singh & Jasmeen Singh (Zambia) : Subaru Impreza - 01:49:06

3. Hassan Alwi & Musa Nsubuga (Uganda) : Subaru Impreza - 01:54:43

4. Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Rwanda) : Subaru Impreza -
02:00:27

5. Roshanali Mohamed & Habimana Youssouf (Burundi) : Subaru Impreza - 02:01:53

6. Sultan Kalula & Fahad Massoud (Burundi) : Subaru Impreza - 02:04:31

7. Smith Don & Kaugi Bob (Kenya) : Subaru Impreza- 02:05:10

Subaru Impreza nibwo bwoko bw’imodoka bwiganje mu myanya ya mbere muri iri rushanwa kuko abatsinze bose nizo bari batwaye ugereranyije na Toyota, Mitsubishi n’izindi.

Bukera Valery (iburyo) na mugenzi we bishimira gutwara isiganwa ry'imodoka ry'uyu mwaka mu Rwanda
Imodoka Bukera Valery yari atwaye
Don Smith afite amahirwe yo kwegukana shampiyona ya Afurika naramuka abashije kwitabira akanarangiza isiganwa ryo muri Uganda
Gakwaya Eric yatangiye nabi ku munsi wa mbere imodoka igira ikibazo cya moteri ariko yabashije kurangiza isiganwa
Gakwaya Jean Claude niwe Munyarwanda wabashije kurangiza imbere
No mu mashyamba hari abafana batari bake
Sher Mohammed Isamil wo muri Zambia
Muna Singh na mushiki we batwaraga ivumbi rigatumuka kakahava
Mbere yo gutanga ibihembo habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Muna, se na mushiki we ndetse n'abandi bantu bari bazanye bava muri Zambia
Muri iri siganwa hari indege yatwaraga abashaka kurikurikirana bisanzuye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved