Kwamamaza

Umunya-Zambia yahize abandi ku munsi wa mbere mu irushanwa ry’imodoka i Kigali (Amafoto)

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 07:36' na Manzi Rema Jules


Muna Singh ukomoka muri Zambia, yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ry’imodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016” ryatangiye kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro i Remera aho bakoraga ibirometero 4.2 mu muhanda wa kaburimbo akaba yabyirutse mu minota ibiri n’amasegonda 48 mu modoka ya Subaru Impreza.

Ni irushanwa rya gatanu mu y’ategurwa n’Impuzamashyirahamwe Nyafurika yo gusiganwa mu modoka (ARC) bikaba byitezwe ko rizasiga rigaragaje ushobora kwegukana umwanya wa mbere muri Afurika hagati y’abagabo babiri bayoboye abandi aribo Don Smith wo muri Kenya wa mbere mu masiganwa yose amaze gukinwa aho afite amanota 79 na Muna Singh wo muri Zambia wa kabiri n’amanota 50.

Ku munsi wa mbere umunya Zambia, Muna Singh niwe warangije ayoboye abandi akoresheje iminota ibiri n’amasegonda 48 mu gihe Don Smith bahanganye yarangije ari uwa 11 akoresheje iminota itatu n’amasegonda 15 mu modoka ya Subaru Impreza kimwe na mugenzi we.

Jaspteet Chatthe ukomoka muri Kenya wari wegukanye aya marushanwa umwaka ushize ntiyitabiriye kuri iyi nshuro, Muna Singh arashaka amanota 25 azahabwa uzegukana “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016” yatuma agabanya ikinyuranyo na Don Smith noneho bakazisobanura mu irushanwa rya Pearl of Africa Uganda Rally rizaba tariki 16 – 18 Nzeli.

Kuri uyu munsi, Umunyarwanda warangije hafi ni Gakwaya Jean Claude wabaye uwa gatanu akoresheje iminota 3 n’amasegonda 10 mu modoka ya Subaru Impreza mu gihe Umurundi Bukera Valery ukomoka mu Burundi yabaye uwa gatandatu.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru mu Karere ka Bugesera, i Nyamata hatoranyijwe bitewe n’imihanda ibereye iri siganwa ndetse no kuba nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukunze kuhagaragara.

Abarushanwa baratwara ivumbi rigasigara ritumuka
Isiganwa ry'imodoka ryitabibiriwe bikomeye
Hari n'aburiye mu igorofa kugira ngo bihere ijisho abatwara imodoka
Kabega wo muri Uganda yarenze umuhanda bagenzi be baramusiga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved