00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwongeye guhangara Ghana mu mikino ya gicuti ya Cricket (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kanama 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Cricket mu bagabo, yitwaye neza ku munsi wa kabiri w’imikino ya gicuti iri kuyihuza n’iya Ghana kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, itsinda umukino wa gatatu ku manota 57 (136-79) nyuma y’uko abakinnyi bose ba Ghana basohotse. Kuri ubu, ibihugu byombi biranganya imikino 2-2 mu gihe uwa kamarampaka uzaba ku wa Gatandatu.

Nyuma y’uko ku wa Kane wari umunsi w’ikiruhuko, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, wari umunsi wa kabiri na wo wakinweho imikino ibiri ya “Rwanda-Ghana Bilateral T20 Series”.

Mbere y’uko umukino wa gatatu muri rusange (uwa mbere w’uyu munsi) utangira, Ghana ni yo yatsinze tombola, ihitamo kubanza gutera/kujugunya agapira (bowling) mu gihe u Rwanda rwakubitaga agapira (batting).

Ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 136 mu dupira 120 (overs 20 buri imwe igizwe n’udupira dutandatu) mu gihe Ghana yakuyemo abakinnyi icyenda b’u Rwanda.

Nyuma yo gukina udupira twayo twose, Ghana ni yo yari itahiwe kudukubita (batting) mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bo batujugunyaga (bowling).

Abanya-Ghana bakoze amanota 79 muri overs 12 n’agapira kamwe (udupira 91), ariko umukino uhita urangira kuko abakinnyi babo bose (wickets 10) bari bamaze gukurwamo n’Abanyarwanda.

Umukino wa kane watangiye Ghana ari yo ikubita udupira (batting), warogowe n’imvura usozwa imburagihe ku ntsinzi y’Ikipe y’Igihugu ya Ghana nyuma ya overs 5 zari zimaze gukinwa mu gice cyawo cya kabiri.

U Rwanda rwari rukeneye gutsinda amanota 167 muri overs 20 (udupira 120). Imvura yaguye rumaze gukora amanota 31 muri overs 5 mu gihe umukinnyi wa mbere warwo yari amaze gukurwamo n’Abanya-Ghana.

Hifashishijwe amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Cricket, hakozwe impuzandengo y’uko umukino wari uhagaze, Ghana yegukana intsinzi.

Mu mikino ibiri ibanza yari yabaye ku wa Gatatu, u Rwanda rwari twatsinze Ghana 165-164 mu mukino wa mbere mu gihe Ghana yatsinze undi kuri 143-139.

Uretse guhurira muri iyi mikino ya gicuti izasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021, ibihugu byombi byaherukaga guhura mu 2008, aho Ghana yari yatsinze u Rwanda.

Iyi mikino ya gicuti yateguwe mu rwego rwo kwitegura irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” rizabera mu Rwanda kuva tariki 14 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2021 aho rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda ku mikino y'uyu munsi
Abakinnyi bari bitabajwe ku ruhande rwa Ghana
Mbere y'umukino wa gatatu, amakipe yabanje gutombora
Kapiteni w'Ikipe y'u Rwanda, Clinton Rubagumya na Obed Harvey wa Ghana
Ikipe ya Ghana yifotoza mbere y'umukino
Ikipe y'Igihugu yongeye kwitwara neza nubwo itahiriwe n'umukino wa kane warogowe n'imvura
Umukino wa kane wasojwe imburagihe kubera imvura yaguye i Gahanga
Kuri ubu, u Rwanda na Ghana biranganya imikino 2-2 mu gihe uwa kamarampaka uzaba ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .