00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket cy’Abatarengeje imyaka 19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2021, u Rwanda ruzakira irushanwa ry’abahungu batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier” rizahuza ibihugu bitanu bihataniye itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu mwaka utaha wa 2022.

Iri rushanwa byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria kuva tariki 25 Nzeri kugeza kugeza ku wa 1 Ukwakira 2021, ICC yahisemo kuryimurira mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Amakipe aziyunga ku Rwanda muri iri rushanwa ni Namibia, Nigeria, Tanzania na Uganda ndetse yose yamaze kugera i Kigali.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, tariki 30 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda izakina n’iya Tanzania i Gahanga mu gihe muri IPRC Kigali hazabera umukino uzahuza ikipe ya Namibia n’iya Uganda.

U Rwanda ruzahura na Nigeria mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu muri IPRC Kigali mbere yo guhura na Uganda ku Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira, i Gahanga mu gihe ruzasoreza kuri Namibia bizahurira muri IPRC Kigali tariki ya 4 Ukwakira.

Muri iri rushanwa, amakipe azajya akina “Overs 50” ni ukuvuga ko ikipe igomba gutera (bowling) udupira 300. Ikipe izasoza ifite amanota menshi muri iri rushanwa ni yo izabona itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi aho iziyongera kuri Afurika y’Epfo na Zimbabwe zifite itike.

Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 cya 2022 kizaba ku nshuro ya 14, ariko ni ubwa mbere kizaba kibereye muri West Indies.

Ibihugu 15 muri 16 byamaze kubona itike ni West Indies izakira irushanwa, Australia, u Buhinde, u Bwongereza, Pakistan, Nouvelle- Zelande, Afghanistan, Sri Lanka, Afurika y’Epfo, Bangladesh, Zimbabwe, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Canada, Papua New Guinea na Irlande.

Abakinnyi 14 b’u Rwanda bazakina iri rushanwa ni: Ndikubwimana Didier (Kapiteni), Mugisha Parfait (Visi Kapiteni), Manishimwe Oscar, Gumyusenge Daniel, Mugisha Israel, Igiraneza Althimon, Ingabire Jean Marie Vianney, Niyomugabo Isaïe, Kubwimana Eric, Niyomugabo Rodrigue, Rukiliza Emile, Benihirwe Christian, Dushimirimana Sulaiman na Ntwari Steven.

Stade Mpuzamahanga y'i Gahanga ni kimwe mu bibuga bibiri bizifashishwa muri iri rushanwa rigiye guhuza ibihugu bitanu
Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 19 imaze igihe yitegura iri rushanwa
Gahunda y'imikino y'irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya Cricket, u Rwanda rugiye kwakira mu batarengeje imyaka 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .