Telugu Royals CC yizeye kwitwara neza nyuma yo kwegukana V.R Naidu T20 muri Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Telugu Royals CC, Ramu Morampu, avuga ko ikipe ye ifite intego yo kwegukana amarushanwa ataha muri Cricket nyuma y’uko itwaye igikombe mu cyiciro cya mbere mu bagabo mu irushanwa rya ‘’V.R Naidu T20’’ryahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.

Muri Cricket, guhera muri Werurwe bakinaga irushanwa ryo kwibuka Niadu, ryitabiriwe n’amakipe atandatu yo mu cyiciro cya mbere n’umunani mu cyiciro cya kabiri mu bagabo.

Mu bagore, iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atanu yo mu cyiciro cya mbere n’ayandi ane yo mu cyiciro cya kabiri.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya gatanu, ryagukanwe na Telugu Royals CC mu cyiciro cya mbere itsinze Challengers CC ku kinyuranyo cy’amanota 65.

Mu kiciro cya kabiri, ikipe ya Spartans CC yegukanye igikombe itsinze Zonic Tigers CC ku kinyuranyo cy’amanota 34.

Nyuma yo kwegukana igikombe, kapiteni wa Telugu Royals CC, Ramu Morampudi yavuze ko byabahaye imbaraga ndetse biteguye kwegukana n’andi marushanwa.

Ati” Twakundaga kugera ku mukino wa nyuma ariko ntidua\tware igikombe. Biduhaye imbaraga nyinshi kuko tugiye gukomeza kwitoza kugira ngo tuzegukane n’andi marushanwa ataha.”

Mu bagore, ikipe ya Charity CC yegukanye igikombe itsinze Indatwa Hampshire CC ku kinyuranyo cy’amanota 63.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa muri Werurwe uyu mwaka
V.R Naidu T20 ni irushanwa rigamije kwibuka Naidu
Silinati Vardhineni usanzwe ari umubitsi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ni we utera inkunga iri rushanwa
Charity CC yegukanye igikombe mu bagore
Telugu Royals CC yitwaye neza mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza