Tanzania yegukanye irushanwa ryo kwibuka muri Cricket, ikipe y’u Rwanda iba iya gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kamena 2019 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abagore ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside, aho iri rushanwa rya Cricket ryamaze iminsi itandatu ribera ku kibuga mpuzamahanga cy’i Gahanga. U Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino rwasoje ruri ku mwanya wa gatatu.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatandatu ryasojwe ku Cyumweru, ahabaye imikino ibiri irimo uwo Uganda yatsinzemo Mali biyoroheye nyuma yo gutsinda amanota 18 mu dupira 10 gusa, aho yari imaze gukuramo abakinnyi 10 (wickets) bose ba Mali yari yabanje gukora amanota 14.

Joyce Mary Apio wa Uganda ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino kuko yakoze amanota (runs) arindwi, akuramo abantu bane (wickets) muri Overs enye (udupira 24, over imwe iba igizwe n’udupira dutandatu).

Mu mukino wakurikiyeho, u Rwanda rwakinnye na Tanzania yakinaga yaramaze kwegukana igikombe cyo kwibuka cya 2019 kuko yari yaratsinze imikino itanu ibanza.

Tanzania yashyizeho amanota 125 muri overs 20 (udupira 120), abakinnyi barindwi basohoka mu kibuga. U Rwanda rwasabwaga gutsinda amanota 125+1 kugira ngo rubone intsinzi, ariko ntibyigeze byorohera abakinnyi b’ikipe y’igihugu kuko muri Overs 20 batsinzemo amanota 55, hasohoka abakinnyi icyenda.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, ryegukanywe na Tanzania yatsinze imikino yayo yose uko ari itandatu, Uganda iba iya kabiri nyuma yo gutsinda imikino ine, u Rwanda rwabaye urwa gatatu rutsinze imikino ibiri naho Mali yitabiriye aya marushanwa bwa mbere, iba iya nyuma, aho yatsinzwe imikino yose uko ari itandatu.

Mu bihembo byahawe abakinnyi ku giti cyabo, harimo icyahawe Rita Musamali wa Uganda watowe nk’umukinnyi usama udupira mwiza (Best Fielder), Joyce Mary atorwa nk’uzi kujugunya udupira kurusha abandi (Best Bowler), umukinnyi ukubita udupira mwiza (Best Batsmen) yabaye kandi Rita Musamali.

Umukinnyi w’iri rushanwa (MVP) yabaye umunyarwandakazi Bimenyimana Marie Diane wakoze amanota 155, agakuramo abakinnyi barindwi mu mikino itandatu yakinnye.

Umuyobozi wa Federasiyo ya Cricket, Eddie Baraba Mugarura yashimiye abakinnyi n'amakipe yitabiriye iri rushanwa ryo kwibuka
Rita Musamali wegukanye igihembo cya Best Batsmen yagishyikirijwe na Dusinzigizimana Eric ufite agahigo ku gukubita udupira twinshi ku Isi muri Cricket
Rita Musamali yahembwe kandi nka Best Fielder
Bimenyimana Marie Diane yabaye umukinnyi w'irushanwa ryo kwibuka
Mali yakinnye irushanwa rya mbere mu mateka yayo, igakina iryo kwibuka, yahawe igihembo cya Fair-Play
Tanzania yashyikirijwe igikombe cy'irushanwa ryo kwibuka yegukanye
Uganda yabaye iya kabiri muri iri rushanwa
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'ibihugu bine ari byo u Rwanda, Tanzania, Uganda na Mali
Byari ibyishimo kuri Tanzania yegukanye iki gikombe bwa mbere mu nshuro esheshatu kimaze gukinirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza