Shampiyona ya Cricket iterwa inkunga na Unimoni yatangiye Right Guards itsinda Vikings CC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Cricket mu Rwanda iterwa inkunga na Sosiyete ‘ Unimoni Rwanda’ izobereye muri serivisi z’imari zirimo koherezanya amafaranga, kuvunja no kwishyurana, yatangiye kuri iki Cyumweru, aho umukino umwe wabaye warangiye Right Guards CC itsinze Vikings CC ku manota 88.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) bwatangaje ku mugaragaro Sosiyete izobereye muri serivisi z’imari zirimo koherezanya amafaranga, kuvunja no kwishyurana, Unimoni, nk’abaterankunga ba shampiyona y’uyu mwaka wa 2019.

Iyi shampiyona yatangiye kuri iki Cyumweru, izakinwa n’amakipe 24 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, bakazajya bakina ibyitwa 50-Over, ni ukuvuga umukino umara umunsi wose.

Muri uyu muhango wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Byiringiro Emmanuel yashimiye sosiyete ya Unimoni ikomeje guteza imbere uyu mukino.

Ati ”Ubufatanye na Unimoni ni ubw’agaciro ku mukino wacu kuko biradufasha cyane. Icyo twungukira mu bufatanye na ‘Unimoni’ ni uko baduha amafaranga yo gutegura irushanwa, badufasha kubona amafaranga yo kwishyura abasifuzi, ayo kugura ibikoresho n’ayo kugura udupira amakipe akinisha, ibyo byose ni bo babiduha.”

Ishyirahamwe rya Cricket ryishimira ko iyi sosiyete yita ku iterambere ry’uyu mukino mu myaka irindwi bamaranye kuko iyo amakipe yiyongereye na yo ari na ko yongera inkunga n’ibyo igenera uyu mukino.

Umuyobozi wa Unimoni Rwanda, Peeush Pillai yavuze ko bahisemo gukora na RCA kugira ngo bateze imbere impano z’abanyarwanda ziri muri uyu mukino.

Ati ”Twizera ko siporo ari ingenzi mu guteza imbere no guhindura imibereho y’abantu. U Rwanda rufite impano mu mikino kandi na twe twifuza kugira uruhare mu iterambere ryazo by’umwihariko dufatanyije n’abakina Cricket binyuze muri iri Shyirahamwe rya RCA.”

“Twishimiye gukorana na RCA muri uyu mwaka na none ndetse turishimira ko irushanwa ryayo rikura aho rigeze ku makipe 24 rivuye ku 10 mu gihe cy’imyaka itandatu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byishimirwa harimo kuba shampiyona ya Unimoni-RCA Premier League ari imwe mu zikomeye muri aka karere ka Afurika y’Ibirasirazuba.

Shampiyona ya Cricket yatangiye kuba mu 2013 mu rwego rwo gufasha abakinnyi batandukanye kwerekana impano zabo.

Mu mwaka ushize, White Clouds Cricket Club mu bagore na Challengers Cricket Club mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe.

Iy’uyu mwaka yatangiye kuri iki Cyumweru, Right Guards itsinda 195/10 mu dupira 222 mu gihe Vikings CC yatsinze 107/10 mu dupira 138.

Bugingo Kenneth Bryson wa Right Guards CC ni we wabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gukuramo abakinnyi batanu ba Vikings CC, akanakora amanota 25 mu dupira 48.

Iri rushanwa rizahuza amakipe 24 arimo 14 y’abagabo na 10 y’abagore agabanyije mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, rizasozwa tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Unimoni nk’impine ya ‘Universal Money’, ni imwe mu mashami y’Ikigo mpuzamahanga Finablr Group kizobereye muri serivisi zo koherezanya amafaranga, kuvunja no kwishyurana.

Mu Rwanda iyi sosiyete ifite amashami atanu atanga serivisi zirimo kohereza amafaranga, kwishyura no kuvunja ku bakiliya barimo abantu ku giti cyabo n’ibigo.

Unimoni ikorera mu bihugu bisaga 170, aho ibigo bishamikiye kuri Finablr byose hamwe byakoze serivisi z’imari zigera kuri miliyoni 150 mu 2018, bicunga nibura miliyari zisaga 115 z’amadolari z’abakiliya.

Abakapiteni batombora ikipe ibanza gukubita udupira
Ikipe ya Right Guards mbere y'umukino
Vikings Cricket Club yatsinzwe umukino ubanza
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket, Byiringiro Emanuel; Umuyobozi wa Unimoni mu Rwanda, Peeush Pillai na Srinath Vardineni ukora mu ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza