Shakuru yegukanye Cogebanque Tennis Open 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2019 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Umurundi Abdoul Shakuru ni we wegukanye irushanwa rya Cogebanque Tennis Open ryari rimaze iminsi umunani ribera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, aho yatsinze ku mukino wa nyuma umunyarwanda Niyigena Étienne.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu Rwanda, u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shakuru wegukanye iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga nyuma yo gutsinda Niyigena Étienne 6-3 na 6-3, yahawe ibihumbi 250 Frw mu gihe uyu munyarwanda wabaye uwa kabiri yahawe ibihumbi 200 Frw.

Mu mwaka ushize, n’ubundi Shakuru yegukanye iri rushanwa atsinze Niyigena amaseti 2-0.

Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, aba mbere mu bagabo babaye Karenzi na Tuyishime batsinze Niyigena Étienne na Gatete ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abakuze, uwa mbere yabaye Isron watsinze Joseph ku mwanya wa kabiri mu gihe Karenzi Théoneste usanzwe uri n’Umuyobozi w’Ishyirahame rya Tennis mu Rwanda na Gatera, bombi baviriyemo muri ½.

Mu batarabigize umwuga bakina ari umwe, Richard ni we wegukanye igikombe giherejewe n’imipira ibiri yo gukina, Christian wabaye uwa kabiri ahabwa udupira two gukina tune.

Mu bakina ari babiri, Bahati na Kassim begukanye igikombe n’imipira ine yo gukina naho Karekezi na Célestin babaye aba kabiri, bahabwa imipira.

Mu cyiciro cy’abagore batabigize umwuga, irushanwa ryegukanywe na Julie watsinze Coline ku mukino wa nyuma mu gihe Dudu na Natalie baviriyemo muri ½.

Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque, Ndizihiwe George yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ndetse ashimangira ko iyi banki izakomeza kuba hafi umuryango nyarwanda binyuze mu bikorwa ukunda birimo na siporo.

Ati” Iri rushanwa rimaze kuba ku nshuro yane, rimaze kuba umuco wacu kimwe n’ayandi marushanwa ya siporo kandi murabona ko rigenda rifata intera yo ku rwego mpuzamahanga. Tuzi ko uburyo bwa mbere bwo kunguka ari ukwegera abakiriya bacu, gusabana no kubaba hafi tubinyujije mu nzego nyinshi cyane iza siporo.”

“Cogebanque itera inkunga Tennis, itera inkunga amagare na Miss Rwanda mwamubonye, ibyo ni ibikorwa bihuza abanyarwanda benshi kandi iyo uri Banki uba ugomba kwakira abakiriya bawe mugasabana, ukanatera inkunga ibikorwa umunyarwanda ukora.”

Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste yashimiye Cogebanque yateye inkunga iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye na Cercle Sportifs de Kigali.

Abitabiriye iri rushanwa rya ryatangiye tariki ya 26 Nyakanga, bagejejweho gahunda zitandukanye za Cogebanque zirimo serivisi ifasha umunyarwanda gutunga inzu ijyanye n’inzozi zabo.

Cogebanque Tennis Open 2019 yasojwe kuri uyu wa Gatandatu
Ikibuga gitunganywa mbere yo gukinirwaho umukino wa nyuma
Niyigena Etienne yahuye na Shakuru ku mukino wa nyuma mu bagabo babigize umwuga
Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan hamwe n'Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque, Ndizihiwe George
Shakuru yishyushya mbere yo gukina
Niyigena Etienne ntiyahiriwe n'uyu mukino wa nyuma
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque
Muri iri rushanwa hakinnye ibyiciro bitandukanye
Perezida wa Cercle Sportif de Kigali Rusanganwa Adolphe
Umuyobozi wa Federasiyo ya Tennis, Karenzi Theoneste (iburyo) yashimiye Cogebanque yateye inkunga iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane
Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque, Ndizihiwe George asuhuzanya na Maj.Gen. Kazura Jean Bosco, bari kumwe n'Umunyamahanga w'Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda Habimana Valens
Cogebanque Tennis Open yarimo ibihembo byinshi bitandukanye
Shakuru wegukanye irushanwa mu bagabo babigize umwuga, yahawe ibahasha y'ibihumbi 250 Frw
Nyampinga w'u Rwanda 2019, Meghan yahembye aba mbere mu bagore
Irushanw ry'uyu mwaka ryarimo n'abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare
ahati na Ntageruka Kassim begukanye igikombe mu bakina ari babiri

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza