00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCA itewe ishema n’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi nubwo itabonye itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), Steven Musaale, yavuze ko nubwo Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 19 itabonye itike y’Igikombe cy’Isi, ariko itanga icyizere ko ahazaza h’uyu mukino ari heza.

Kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye irushanwa ry’abahungu batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Qualifier” ryahuje ibihugu bitanu bihataniye itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu 2022.

U Rwanda rwarisoje ruri ku mwanya wa kane, aho rwatsinze umukino umwe rwahuyemo na Nigeria, rutsindwa na Tanzania, Uganda na Namibia.

Nubwo Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi itabonye itike y’Igikombe cy’Isi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Steven Musaale, yavuze ko itanga icyizere cy’ahazaza ndetse yabwiye bakuru babo ko nibirara gato ari bo bazahita babasimbura.

Ati “Mu by’ukuri, hari Ikipe y’Igihugu [Nkuru] yari ihari hano, twaganiriye na bo, ndababwira ngo njyewe namaze kubona abasimbura banyu, nimushaka muzamure umukino cyangwa tubasimbuze aba. Njye namaze kubona icyerekezo cyacu, mu minsi mike barabasimbura kandi na bo barabibona.”

Steven Musaale yongeyeho ko abana benshi basigaye bakina Cricket kuva aho ikibuga cy’i Gahanga cyuzuriye ndetse bikaba bimeze uko no muri IPRC Kigali.

Ati “Cricket imaze imyaka 20 mu Rwanda, abana kubona amarushanwa ari ku rwego nk’uru ubundi byagusaba kuburiza indege. Uko aba bagenda bazamuka ni bo bazasimbura abakuru.”

Yakomeje agira ati “Dufite abana bane mu Ikipe y’Igihugu bize Cricket iki kibuga kimaze kubakwa hano i Gahanga, muri IPRC hari Académie ihari na ho hari abakinnyi bahavuye dufitemo hano.”

Muri iri rushanwa ryamaze icyumweru ribera mu Rwanda kugeza ku wa Gatatu, Uganda ni yo yabonye itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu 2022 nyuma yo gusoza ku mwanya wa mbere.

Ku rutonde, amakipe atatu yanganyije amanota atandatu, ariko Uganda iza ku mwanya wa mbere harebwe uburyo yitwaye mu mitsindire “Net Run Rate” aho yari ifite 2,1, Namibia yaje ku mwanya wa kabiri (0,8) naho Tanzania isoreza ku mwanya wa gatatu (0,3).

Ikipe y’u Rwanda yabaye iya kane n’amanota abiri naho Nigeria yari ifite iki gikombe ndetse yanitabiriye Igikombe cy’Isi mu 2019 isoreza ku mwanya wa nyuma wa gatanu nta nota na rimwe.

Iri rushanwa ni irya mbere ryabereye mu Rwanda muri ane Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket (ICC) yarusabye kwakira muri uyu mwaka wa 2021.

Irushanwa rya kabiri ni iryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagabo “ICC Men’s T20 world Cup Sub Regional Africa Qualifier Group A” rizaba hagati ya tariki ya 14 n’iya 23 Ukwakira 2021, aho rizitabirwa n’ibihugu birindwi ari byo Eswatini, Ghana, Lesotho, Malawi, Seychelles, Uganda n’u Rwanda.

Nyuma yaho, kuva tariki 31 Ukwakira kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2021, hazaba imikino yo mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Sub Regional Africa Qualifier Group B”. Aha hazitabira amakipe atandatu ari yo Botswana, Cameroun, Mozambique, Saint Helena, Sierra Léone na Tanzania.

Aya marushanwa yombi yagombaga kubera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 25 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2021.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere hanyuma yiyongere kuri Nigeria na Kenya zitazakina imikino y’amajonjora, azahure mu mikino ya nyuma “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier”. Iri rushanwa rya kane na ryo rizabera mu Rwanda kuva tariki 15 kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2021. Byari biteganyijwe ko rizabera muri Nigeria hagati ya tariki ya 24 n’iya 27 Ugushyingo 2021.

Ikipe y'Igihugu y'Ingimbi ntiyabonye itike y'Igikombe cy'Isi yari ihataniye n'andi makipe ane
U Rwanda rwatsinze umukino umwe mu irushanwa ryasojwe ku wa Gatatu
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Cricket, Steven Musaale, yavuze ko Ikipe y'Igihugu y'Ingimbi itanga icyizere cyo gusimbura ikipe nkuru
Uganda yiyongereye kuri Zimbabwe na Afurika y'Epfo mu bihugu bizahagararira Afurika mu Gikombe cy'Isi cy'Abatarengeje imyaka 19 kizabera muri West Indies mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .