Rallye Huye yitezwemo imodoka 15, izagaragaramo na moto zidasanzwe zo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Gicurasi 2018 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amamodoka ribera mu Majyepfo y’u Rwanda “Rallye Huye” riteganyijwe hagati ya tariki 23-24 Kamena 2018, byitezwe ko ku nshuro ya mbere rizitabirwa n’imodoka zigera kuri 15, rikazanagaragaramo abahanga bo muri Afurika y’Epfo bagurutsa moto zikikaraga mu kirere.

Rallye Huye ibera mu mihanda y’Uturere twa Huye na Gisagara, uyu mwaka biteganyijwe ko izitabirwa n’imodoka nyinshi kurusha amasiganwa yabanje, ikazaba inateguye ku rwego rwiza nk’uko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Mamodoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club), Gakwaya Christian yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Imyiteguro igeze kure, ubu imihanda tuzacamo yarabonetse, ingengabihe ku bijyanye n’amasaha yo gusiganwa yarakozwe n’ibindi by’ibanze biri kurangira. Ubu imodoka zatangiye kwiyandikisha, uyu mwaka turashaka kuzamura umubare ku buryo nibura zitazajya munsi ya 15.”

Iri siganwa ryanabonye umuterankunga mushya, Kobil wemeye kuzatanga amavuta yose azakenerwa, ibintu Gakwaya avuga ko bizakomeza kuriryoshya kuko amafaranga yakoreshwaga azifashishwa mu bindi.

Yagize ati “Twagize amahirwe yo kubona umuterankunga, Kobil tuzafatanya muri iri siganwa. Ntabwo wavuga imodoka ngo usige amavuta na lisansi, kuba twarabonye umufatanyabikorwa rero uzaduha amavuta tuzakenera yose ni ikintu cyiza. Ikindi ntabwo bizagarukira kuri Huye Rallye gusa ahubwo ni ubufatanye bw’igihe kirekire dushaka kugirana.”

Uyu mwaka abafana bazitabira iri siganwa bazongera kuryoherwa n’imyiyereko ya moto zidasanzwe ziguruka mu kirere, zitwarwa n’abakinnyi babigize umwuga bo muri Afurika y’Epfo, bikaba ari ku nshuro ya gatatu zizaba zigaragayemo.

Umwaka ushize Rallye Huye yari yitabiriwe n’imodoka 12 yegukanwa n’Umunya-Uganda, Kabega Mussa wakinishaga imodoka ya Mitsubishi Evo 9 afatanyije na Sirwomu Rogers.

Ingengabihe y’amasiganwa y’amamodoka uyu mwaka yatangiye tariki 24 na 25 Werurwe hakinwa Rallye de l’Est yegukanywe na Gakwaya Eric afatanyije na Tuyishime Regis.

Nyuma ya Rallye Huye hazakurikiraho Pearl of Africa Uganda Rally izabera Uganda hagati ya tariki 20-22 Nyakanga 2018; Rallye Sprint izaba tariki 8 Nzeri 2018; hagati ya tariki 5-7 Ukwakira 2018 habe Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018, hasoze Rallye des Mille Collines iteganyijwe tariki 1-2 Ukuboza 2018.

Umwaka ushize abafana bari benshi ku mihanda muri Rallye Huye
Ni ku nshuro ya gatatu aba bakinnyi ba moto babigize umwuga bazitwara mu buryo budasanzwe bazaba bagaragaye i Huye
Paul Munene uhagarariye Kobil mu Rwanda na Gakwaya Christian uyobora Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Mamodoka bemeranyije ubufatanye
Rallye Huye uyu mwaka izaba ifite Kobil nk'umuterankunga uzatanga ibijyanye n'amavuta yose azakoreshwa mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza