Kwamamaza

Rally 2016:Umurundi Bukera Valery yanikiye abandi mu mukungugu w’i Nyamata(Amafoto)

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 21:15' na Manzi Rema Jules


Bukera Valery yegukanye umunsi wa kabiri w’isiganwa rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016” wakinwe kuri uyu wa Gatandatu akoresheje isaha 01:01:56 arusha mugenzi we w’Umurundi Cantanhede Rudy amasegonda 40.

Iri siganwa ryitabiriwe n’imodoka 24, imwe ivamo ku munsi wa mbere waryo wakiniwe kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu kubera ibibazo bya tekinike ariko n’ubundi muri 23 zari zatangiye uyu munsi hasoje 18 gusa kuko esheshatu zagize ibibazo zivana mu irushanwa.

Muri 18 basoje, Umurundi Bukera Valery afatanyije na Nital Khetia nibo babaye aba mbere mu modoka ya SUBARU IMPREZA RC2/N4 bakurikirwa na Cantanhede Rudy afatanyije na Vindevogel Sylvia nabo b’Abarundi mu modoka ya Mitsubishi EVO IV mu gihe umunya-Zambia nimero ya kabiri muri Afurika Muna Singh ari kumwe na mushiki we Jasmeen Singh babaye aba gatatu mu modoka ya SUBARU IMPREZA RC2/N4 bakoresheje 01:02:29.

Muna Singh ari we wari wabaye uwa mbere ku munsi wa mbere ndetse n’uyu munsi akaba yaje imbere ya Don Smith wo muri Kenya, nimero ya mbere mu masiganwa yose amaze gukinwa muri Afurika aho afite amanota 79 mu gihe Muna Singh we afite amanota 50.

Gusa Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda avuga ko aba bakinnyi bombi barimo gucungana bikomeye kuko aribo bazavamo uzegukana Rally ku rwego rwa Afurika bityo Muna icyo ahanganye nacyo ari ukurangiza irushanwa gusa mu gihe, Smith na we akomeza gucunga ko mugenzi we yagira akabazo ako ariko kose kamukura mu irushanwa agahita afata umwanya wa mbere.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016 irasozwa kuri iki Cyumweru nubundi bakinira mu Bugesera ariko uzegukana irushanwa ku mugabane wa Afurika akazamenyekana mu irushanwa rya Pearl of Africa Uganda Rally rizaba tariki 16 – 18 Nzeli zisoza amarushanwa y’umwaka muri uyu mukino.

Uko uyu munsi bakurikiranye, imodoka batwaye n’ibihe bakoresheje:

- Bukera Valery / Nital Khetia - Subaru Impreza 01:01:56

- Cantanhede Rudy / Vindevogel Sylvia - Mitsubishi EVO IV 01:02:28

- Muna Singh / Jasmeen Singh - Subaru Impreza 01:02:29

- Hassan Alwi / Musa Nsubuga- Subaru Impreza- 01:05:55

- Roshanali Mohamed / Habimana Youssouf- Subaru Impreza 01:09:09

- Gakwaya Jean Claude / Mugabo Jean Claud- Subaru Impreza 01:09:40

- Smith Don / Kaugi Bob- Subaru Impreza 01:11:20

- Sultan Kalula / Fahad Massoud- Subaru Impreza 01:11:35

- Pole Pole Wilbert / Bongole Joseph- Mitsubishi Lancer EVO VIII 01:12:10

- Busuulwa Fred / Kibuuka Mildred- Subaru Impreza 01:13:00

Imodoka ya Muna Singh uhatanira umwanya wa mbere murib Afurika
Bukera Valery wegukanye isiganwa
Ababishatse bishyura indege bagakurikirana isiganwa bari mu kirere
Abakurikiranye irushanwa bari baryohewe n'uyu mukino
Ikivunge cy'imodoka z'abari baje kureba isiganwa
Byari bigoye kumenya nyir'imodoka kubera ivumbi
Mbere yo gutangira gusiganwa amadoka abanza gusuzumwa
Muna Smith na Mushiki we barahatanira kwegukana umwanya wa mbere

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved