Police HC yatsinze APR HC yisubiza igikombe cya shampiyona ya Handball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Police HC yegukanye Shampiyona y’umukino wa Handball ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 31-25, ku mukino wa nyuma wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita yegukana iri rushanwa hatagombye kwitabazwa umukino wa gatatu, dore ko yari yatsinze umukino ubanza wabaye tariki ya 22 Kamena ku bitego 34-31.

Mu mikino ya Play Offs, APR yasezereye Inyemeramihigo naho Police isezerera ADEGI, yombi yongera guhura nyuma y’uko Police yegukanye igikombe cy’intwari muri Gashyantare itsinze APR, mu gihe na APR HC yayigaranzuye ikegukana igikombe cyo kwibuka abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 15-15, ariko umukino warangiye Police Handball Club yashyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bitandatu.

Umutoza wa Police HC, IP Ntabanganyimana Antoine yavuze ko bashakaga kwihorera kuri APR HC yabatsinze mu mikino yo Kwibuka ndetse bakisubiza igikombe cya shampiyona.

Ati ”Ubwo twatsindwaga mu mikino yo Kwibuka, byadusigiye isomo. Twigiye muri ayo makosa kandi abakinnyi bari biteguye ntabwo bashakaga gutsindwa ku nshuro ya kabiri. Handball iragenda itera imbere, amakipe yose arakomeye.”

Police HC yatwaye igikombe mu mwaka ushize, yongeye kwisubiza shampiyona ndetse ni ku nshuro ya karindwi iyegukanye guhera mu 2011. Yatangiye gukinwa mu 2005.

Iyi kipe izahagarira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Africa Handball Champions League) izabera i Praia muri Cap-Vert mu Ukwakira uyu mwaka.

Mu bagore, igikombe cya shampiyona cyegukanywe na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.

Police HC na APR HC zahuriye ku mukino wa nyuma inshuro eshatu mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka
Kapiteni wa Police HC, Cpl. Mutuyimana Gilbert ashyikirizwa igikombe cya shampiyona ikipe ye yegukanye itsinze APR HC mu mikino ibiri
Police HC yisubije igikombe cya shampiyona muri Handball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza