00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police BHC na UR Rukara zegukanye irushanwa rya Beach Handball ryaberaga i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Police BHC mu bagabo na UR Rukara mu bagore, ni yo yegukanye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize.

Iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri, rikitabirwa n’amakipe 18 arimo 10 y’abagabo n’umunani y’abagore, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Mu bagore, ryegukanywe na UR Rukara yatsinze UR Nyarugenge amanota 2-0.

Muri ½, UR Nyarugenge yari yasezereye UR Gikondo iyitsinze amanota 2-0 mu gihe UR Rukara yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye 2-0.

Mu bagabo, irushanwa ryegukanywe na Police BHC ku nshuro ya gatandatu nyuma yo gutsinda UR Rukara amanota 2-0.

Ikipe y’Abashinzwe umutekano, yari yabanje gusezerera UR Huye iyitsinze amanota 2-0 mu mukino wa ½ utarayoroheye mu gihe UR Rukara yakuyemo UR Nyagatare iyitsinze 2-0.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, umutoza wa Police BHC, IP Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko nubwo nta makipe asanzwe akomeye nka APR bahuye na yo muri irushanwa, ariko n’aya Kaminuza bahanganye yagaragaje ko ari ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ni byo koko turatsinze ariko mwabonye ko bitari byoroshye, Police ishoboye gutwara igikombe, ni byiza, ariko n’amakipe twakinnye ni amakipe ubona ari ku rwego rwiza. Nyuma y’igihe kinini twari tumaze tudakina biragaragara ko umukino urimo kugenda ujya mu buryo, uratera imbere.”

Mu cyiciro cy’abakanyujijeho, Abambarangwe batsinzwe na Volcanic Warriors kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije inota 1-1 (buri kipe yatsinze igice kimwe cy’umukino).

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Utabarutse Théogène, yavuze ko bishimishije kuba iri rushanwa ryarabaye nubwo byasabaga kwigomwa kugira ngo rigende neza muri ibi bihe bya COVID-19.

Ati “Ryari mu marushanwa atajyaga adufata umwanya munini turitegura, ariko kubera iki cyorezo byari bigoye gusa twavuga ko bishimishije kuba harabonetse amakipe 18. Turashimira ubuyobozi bwaba ubwa Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike, Akarere ka Rubavu n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare babigizemo.”

Yakomeje avuga ko bashaka kongera umubare w’amarushanwa y’uyu mukino ukinirwa ku mucanga ku buryo uba mpuzamahanga mu Rwanda.

Ati “Iyi siporo yacu ya Beach Handball ihuza abantu benshi kandi noneho ikabaruhura. Turi muri wa murongo wo kuvuga ngo tugerageze natwe tuyigire mpuzamahanga kuko no mu Mikino Olempike irimo. Icyo tugiye gukora ni ugushaka uburyo twagira amarushanwa menshi, mwabonye ko abantu babyishimiye, benshi banasabaga ko byaba kabiri mu mwaka, tukagira amakipe ahoraho na shampiyona zihoraho z’uyu mukino.”

Butoyi Jean wari uhagarariye Komite Olempike y’u Rwanda, yavuze ko igishimishije cyane kurushaho ari ukubona iri rushanwa ryaritabiriwe n’amakipe menshi ya Kaminuza y’u Rwanda kuko bitanga icyizere cy’ahazaza ha siporo Nyarwanda.

Ati “Ni irushanwa twishimiye. Impamvu mvuga ko twaryishimiye ni uko mu makipe yitabiriye higanjemo aya za Kaminuza uretse Police BHC yonyine. Muri gahunda ya Komite Olempike y’u Rwanda iyobowe na Uwayo Théogène uyu munsi, twashyize imbere ko tugomba gushyira imbaraga mu mikino mu mashuri kuko ni ho abana benshi baba kandi ni ho hava abakinnyi.”

Ni ubwa mbere kuva iri rushanwa ritangiye kuba mu 2006, ryitabiriwe n’amakipe menshi. Mu mwaka ushize wa 2020, ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi birimo n’imikino.

UR Rukara na UR Nyarugenge zikina umukino wa nyuma mu bagore
Police BHC ikina na UR Rukara ku mukino wa nyuma mu bagabo
UR Rukara ntiyoroheye Police BHC nubwo byarangiye itsinzwe
Umunyezamu wa Police agerageza gutsinda igitego cyari kubarwamo bibiri (ku munyezamu, iyo atsinze habarwa ibitego bibiri)
Umunyamabanga wa FERWAHAND, Niyokwizerwa Joel, na we ari mu bakinnye mu basheshe akanguhe
Volcanic Warriors yitwaye neza mu basheshe akanguhe
Tuyisenge Pascal ni umwe mu bakinnye mu basheshe akanguhe, ari mu ikipe y'Abambarangwe
Bagirishya Anaclet (iburyo) yitwaye neza mu basheshe akanguhe
Kapiteni wa Police BHC, Duteteriwacu Norbert, ashyikirizwa igikombe na Butoyi Jean usanzwe ari Umujyanama muri Komite Olempike y'u Rwanda
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye isozwa ry'iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri ribera ku mucanga w'i Rubavu
Police BHC yishimira igikombe yegukanye ku Cyumweru
UR Rukara yegukanye igikombe mu bagore
UR Nyarugenge yishimira umwanya wa kabiri yakuye i Rubavu mu bagore
IP Ntabanganyimana Antoine utoza Police BHC
Butoyi Jean wari uhagarariye Komite Olempike y'u Rwanda, yavuze ko bishimishije kubona haritabiriye amakipe menshi ya Kaminuza
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Utabarutse Théogène, yavuze ko bateganya gushyira Beach Handball ku rwego mpuzamahanga

Amafoto: RHF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .