00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police BHC na UR Huye zageze muri ½ cya Beach Handball iri kubera i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Police BHC ifite igikombe giheruka, ni imwe mu makipe yageze muri ½ cy’irushanwa rya Beach Handball riri kubera ku mucanga i Rubavu, aho ihura na UR Huye mu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Ku wa Gatandatu, tariki 9 Ukwakira 2021, ni bwo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu hatangiye kubera irushanwa rya Beach Handball rimara iminsi ibiri, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 18 arimo 10 y’abagabo n’andi umunani y’abagore.

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ku wa Gatandatu ubwo hakinwaga imikino y’amatsinda mu gihe kuri iki Cyumweru aribwo haba imikino ya ½ n’iya nyuma.

Police BHC ifite igikombe giheruka, yazamutse ari iya mbere mu Itsinda A ry’abagabo nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari ine irimo uwayihuje na UR CAVM ikayitsinda ku manota 2-0. Yatsinze kandi UR Nyarugenge amanota 2-0, itsinda UR Rusizi 2-0 ndetse na UR Nyagatare amanota 2-0.

UR Nyagatare yazamukanye na Police BHC nyuma yo gutsinda UR Rusizi amanota 2-1, UR CAVM amanota 2-0 na UR Nyarugenge amanota 2-1.

Mu yindi mikino yabaye muri iri itsinda, UR CAVM yatsinzwe na UR Rusizi amanota 2-0 mbere y’uko yongera gutsindwa na UR Nyarugenge 2-0 mu gihe iyi ya nyuma na yo yatsinzwe na UR Rusizi amanota 2-0.

Mu itsinda B, UR Rukara yatsinze UR Gikondo amanota 2-0, UR Remera itsinda UR Rwamagana amanota 2-1, UR Gikondo itsinda UR Remera amanota 2-0 mu gihe UR Rwamagana yatsinzwe na UR Huye amanota 2-1.

UR Remera yatsinzwe na UR Rukara amanota 2-1, UR Huye itsinda UR Gikondo amanota 2-0, UR Rukara itsinda UR Rwamagana amanota 2-0, UR Remera itsindwa na UR Huye amanota 2-0, UR Rwamagana itsinda UR Gikondo 2-1 mu gihe UR Rukara yatsinze UR Huye 2-0.

Ikipe ya UR Rukara yazamutse iyoboye itsinda nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari ine mu gihe yakurikiwe na UR Huye, yo yatsinze imikino itatu.

Mu bagore, mu itsinda A hazamutse UR Nyarugenge yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino itatu yahuyemo na UR Huye ku manota 2-0, na UR Rusizi ku manota 2-0 ndetse UR Rwamagana ku manota 2-0.Yakurikiwe na UR Huye yazamutse nk’ikipe ya kabiri.

Mu itsinda B, UR Gikondo yatsinzwe na UR Rukara amanota 2-0, UR Remera itsindwa na UR Nyagatare amanota 2-0, UR Gikondo itsinda UR Remera amanota 2-0, UR Rukara itsinda UR Nyagatare amanota 2-1, UR Rukara ishimangira kuzamuka ari iya imbere itsinda UR Remera amanota 2-0 mu gihe UR Nyagatare yatunguye UR Gikondo yabaye iya kabiri, iyitsinda amanota 2-1.

Kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ukwakira 2021, harakinwa imikino ya ½ ndetse n’imikino ya nyuma.

Imikino ya ½ iteganyijwe mu bagore ni uhuza UR Nyarugenge na UR Gikondo ndetse n’uhuza UR Rukara na UR Huye. Yombi iratangira saa Tatu ku bibuga bibiri bitandukanye.

Mu bagabo, Police HBC ifite igikombe giheruka irakina na UR Huye naho ikipe ya UR Rukara ikine na UR Nyagatare guhera saa Yine.

Amakipe atsinda muri ½ ni yo ahurira ku mikino ya nyuma na yo iteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Ibyo wamenya ku mukino wa Beach Handball:

Umukino wa Beach Handball ni Handball ikinirwa ku mucanga. Uba ugizwe n’ibice bibiri, buri gice kikabarwa ukwacyo. Kugira ngo ikipe itsinde umukino isabwa gutsinda ibice bibiri (ikagira amanota abiri).

Buri gice cy’umukino kigomba kubona ugitsinze. Iyo kirangiye amakipe anganya habaho gutanguranwa igitego kimwe ‘Golden Goal’.

Iyo buri kipe itsinze igice kimwe, indi igatsinda ikindi, buri imwe igira inota rimwe. Icyo gihe, haterwa shootout (penaliti) eshanu kuri buri kipe.

Iyo birangiye amakipe anganyije, bakomeza gutera penaliti imwe imwe kugeza habonetse itsinze.

Mu kibuga, buri kipe iba igizwe n’abakinnyi bane barimo n’umunyezamu mu gihe iminota ya buri gice cy’umukino itarenga 10.

Iri rushanwa riri kubera ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu, ryitabiriwe n'amakipe 18 arimo umunani y'abagore
Irushanwa ryatangijwe ku mugagararo n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier
Police BHC ifite igikombe giheruka, yongeye kugera muri ½
Umunyezamu ashobora kujya gufasha bagenzi be gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .