Perezida wa FIA agiye kuza i Kigali gutangiza umukino w’utumodoka duto ’karting’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Jean Todt, agiye kuza mu Rwanda mu nama ihuza abayobozi b’uyu mukino ku rwego rwa Afurika, akazanahatangiza ku mugaragaro bwa mbere umukino w’utumodoka duto ‘karting’.

U Rwanda rwahawe kwakira inama ihuza abayobozi b’umukino wo gusiganwa mu modoka ku rwego rwa Afurika ‘Confederation Of African Countries In Motorsport (C.A.C.M.S)’ iteganyijwe hagati ya tariki 23-25 Kanama 2018.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda(RAC), Gakwaya Christian, yabwiye IGIHE ko iyo nama bazayungukiramo byinshi kuko izaba inarimo inzobere mu mukino wo gutwara imodoka ku Isi.

Yagize ati “Twari tumaze hafi imyaka ibiri dusabye ko u Rwanda rwakwakira iyi nama none barabitwemereye. Ni igikorwa navuga ko gikomeye kuko gihuza abayobozi bose b’amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa mu modoka yo muri Afurika na Perezida w’Ishyirahamwe ku rwego rw’Isi ndetse n’izindi nzobere ziza kutwungura ibitekerezo.”

Yavuze ko Perezida Jean Todt azanatangiza imishinga itandukanye irimo uw’utumodoka duto dukinishwa mu mukino wa Karting, dusa n’udukinishwa mu marushanwa akomeye ya Formula one.

Yagize ati “Hari imishinga twatangiye navuga ko azaba aje gutangiza ku mugaragaro harimo umukino w’utumodoka duto ‘karting’. Utwo tumodoka ni FIA yatuduhaye, ubona ko ari icyizere gikomeye bamaze kutugirira.”

Umukino wa karting ugiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda ariko umaze igihe kinini uhimbiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwitwa Art Ingels mu 1956.

Ni umwe mu mikino yo gusiganwa mu modoka ikunzwe cyane i Burayi no muri Amerika ndetse abakinnyi ba mbere ku Isi muri Formula 1 nka Nico Rosberg, Ayrton Senna, Lewis Hamilton na Michael Schumacher niwo batangiriyeho.

Ubwoko bw'utumodoka dukoreshwa mu mukino wa karting ugiye gutangizwa mu Rwanda
Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, Jean Todt, azaza gutangiza umukino wa 'karting' mu Rwanda muri Kanama 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza