00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paralempike: Imyiteguro irarimbanyije ku bazahagararira u Rwanda i Tokyo

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 7 Kamena 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NPC, bwasobanuye aho imyiteguro yo kuzitabira imikino Paralempike, igeze, cyane ko iminsi isigaye atari myinshi.

Ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, nibwo habaye ikiganiro cyahuje abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NPC, cyasobanuriwemo aho imyiteguro yo kwitabira imikino Paralempike i Tokyo mu Buyapani, igeze.

Mu 2019, ni bwo u Rwanda rwabonye itike yo kuzitabira imikino Paralempike muri Sitting Volleyball mu bagore, mu gihe mu bagabo ho babonye itike yo kujya muri aya marushanwa mu cyiciro cy’Imikino Ngororamubiri ku bakinnyi babiri, Muvunyi Hermas na Uwitije Claudine. Aba ni bo bazajya i Tokyo mu Buyapani mu kwezi gutaha.

Umuyobozi wa NPC, Murema Jean Baptiste, yasobanuye impamvu imyiteguro yatinze gutangira, harimo n’icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora imikino yose.

Ati “Imyiteguro yagombaga gutangira mu 2019 ariko mu 2020, mwese murabizi ko twagize icyorezo muri Werurwe. Abo bakinnyi babiri mu mikino Ngororamubiri bo bakomeje gukora usibye mu bihe bya GumaMurugo. Gusa nyuma yaho bakomeje gukora.”

“Ikipe ya Sitting Volleyball yo mu by’ukuri byabaye imbogamizi ntabwo twabashije guhura ngo twitoze nk’uko biteganyijwe ariko abatoza bakomeje gukorana na bo mu rugo ariko ikigamijwe ari ukongera imbaraga. Navuga ko imyiteguro yatangiye, kugeza ubu duhagaze neza.”

Karasira Eric uzaba ayoboye itsinda ry’Abanyarwanda bazajya mu Buyapani mu mikino Paralempike, yavuze ko uretse ibyiciro bibiri byavuzwe na Perezida wa NPC ko ari byo bizitabira iyi mikino, bafite amahirwe yo kubona undi mukinnyi muri Taekwondo y’abafite ubumuga, uzajyana na bagenzi be i Tokyo.

Ati “Nubwo havuzwe ibyiciro bibiri gusa, dufite bitatu kuko hari ikindi cyiciro dushobora kugiriramo amahirwe tukabonamo umukinnyi. Ni Taekwondo mu bafite ubumuga, ntabwo yabonye itike ariko habaho kumusabira uburenganzira kubera uko aba yaritwaye bitewe n’aho ari ku rutonde rw’Isi. Ni umukinnyi Niringiyimana Jean Claude witoreza mu Ishyiramwe rya Taekwondo ariko iyo bigeze mu mikino Paralempike turamwitabaza.”

Karasira yakomeje asobanura ibijyanye n’imyiteguro y’urugendo, cyane ko muri Nyakanga ari bwo imikino Olempike na Paralempike biteganyijwe ko izakinwa.

Ati “Dufite abakobwa 12 ba sitting Volleyball babonye itike mu 2019, tukagira Muvunyi na Uwitije, ubwo ni ukuvuga ko tugize Imana bose baba ari abakinnyi 15 bazajya i Tokyo muri uyu mwaka. Nicryo tsinda ryaba ari rinini ryitabiriye imikino Parelempike kuva Ishyirahamwe ryabo ryabaho.”

“Twahuye n’imbogamizi kuko ngira ngo bari no kuba 16 cyangwa 17 iyo tugira amahirwe amarushanwa agakomeza. Muri 2024 dushobora kuzagira ikipe nini. Imyitozo irakomeje, icyumweru kimwe baba mu mwiherero bose mu kindi bagataha. Bagenda basimburana. Uwitije w’i Musanze afite umutoza umufasha , Muvunyi we dusanzwe tunakorana.”

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yasobuye uko imyitozo iri gukorwa.

Ati “Nibyo koko abakinnyi bacu bamaze igihe kirekire badakina ariko icyiza ni uko kuva imikino yahagarara mu mwaka ushize muri Werurwe, twashyizeho gahunda y’uko buri mukinnyi akora imyitozo ku giti cye hanyuma akayidusangiza biciye ku rubuga rwa WhatsApp twashyizeho. Twagiye dukurikirana uko iyi myitozo yakozwe.”

“Hanyuma rero muri Werurwe 2021 twongeye gusubukura imyitozo. Ni ikintu cyiza, kuko si kenshi mu Rwanda ikipe itangira kwitegura habura amezi 5 ngo irushanwa ritangire.”

Uyu mutoza yakomeje avuga guhera muri Werurwe 2021 bakora imyitozo, abona abakinnyi be bahagaze neza mu bijyanye n’imbaraga, tekinike ndetse no kugabanya amakosa bakoraga.

Yavuze kandi ko bazagorwa no kubona imikino ya gicuti nibagera i Tokyo mbere y’uko irushanwa ritangira kuko bateganya kugerayo tariki ya 15 Kanama , bazakine umukino wa mbere tariki ya 27 Kanama, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki ya 16 Nyakanga. Yakomeje avuga ko amakipe adakunda gukina imikino ya gicuti mbere yo kumenya amatsinda buri kipe iherereyemo.

Biteganyijwe ko imikino Olempike na Paralempike ya 2020, izaba kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 8 Kanama 2021.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Sitting Volleyball mu bakobwa, ni Mukobwankawe Liliane, Bazubagira Claudine, Kwizera Carine, Musabyimana Alice, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiraneza Solange, Nyiranshimiyimana Agnès, Murebwayire Claudine, Umutoni Clèmentine, Mulisa Hosiyana, Mutuyimana Chantal na Mugirwanake Louise.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena, Itsinda ryose zihagarira u Rwanda muri iyi mikino, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye ku Gisozi.

Makuza Bernard yagiye yifotozanya na buri mukinnyi
Makuza Bernard yanakoranye imyitozo n'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Sitting Volleyball
Mu 2019, nibwo ikipe y'Igihugu y'abagore y'u Rwanda ya Sitting Volleyball, yabonye itike y'imikino Paralempike
Nyuma y'imyitozo, Makuza Bernard yifotozanyije n'abakinnyi bose n'umutoza wabo
Joy Happiness (uri hagati) niwe Team Manager w'Ikipe y'Igihugu y'abagore ya Sitting Volleyball
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Itsinda rizahagararira u Rwanda i Tokyo, ryabanje kujya ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Binjiye imbere ku Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, rushyinguye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .