Nyanza: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga Olempike wabanjirijwe n’imikino irimo udasanzwe wa ‘Futbalnet’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kamena 2019 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena, binyuze muri Komite Olempike, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi mpuzamanga Olempike, aho ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyanza ukitabirwa n’abagera kuri 600 barimo abanyeshuri.

Umunsi Mpuzamahanga Olempike wabaye kandi umwanya mwiza wo kwigisha indangagaciro Olempike, kuvumbura imikino mishya no guteza imbere siporo ya bose.

Uyu munsi Mpuzamahanga wizihijwe ku nshuro ya 71, wahuriranye kandi no kwizihiza imyaka 125 Komite Olempike Mpuzamahanga imaze ishinzwe na Pierre de Coubertin.

Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, Komite Olempike y’u Rwanda yari yateguye imikino itandukanye yahuje abana bo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, yabaye guhera tariki ya 19 kugeza ku ya 22 Kamena.

Ibigo 11 by’amashuri abanza yakinnye umukino wa Futbalnet mu gihe ibindi umunani by’ayisumbuye byakinnye Basketball na Volleyball.

Futbalnet ni umupira w’amaguru ukinwa n’abahungu n’abakobwa bavanze (Mini-foot ku buryo utarenza abakinnyi umunani barimo abakobwa batatu cyangwa babiri), ariko bakishyiriraho amategeko awugenga mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro Olempike.

Mana Jean Paul utegura amarushanwa y’uyu mukino, yabwiye IGIHE ko ari umukino ukunze kwifashishwa mu burezi kuruta uko ukoreshwa mu marushanwa kuko abakinnyi ari bo bihitiramo uko bakina ndetse nta musifuzi uyu mukino ugira.

Yavuze ko kandi uyu mukino ugamije kugaragaza ko abahungu n’abakobwa bakinira hamwe kandi ko abakobwa bashoboye, aho watangijwe na Foundation ya FC Barcelone ikaba inawutera inkunga.

Mu Rwanda buri mwaka haba amarushanwa y’imbere mu gihugu n’ayo mu karere muri uyu mukino.

Uyu mukino washyizwe mu yakinwe mbere y’uko hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga Olempike i Nyanza kuko ufasha abana kumva no gushyira mu bikorwa indangagaciro Olempike, aho uri kipe yakinaga iminota 15 ndetse gutsinda ntihashingirwa gushyira umupira mu izamu gusa, ahubwo no kubahiriza ibyo abakinnyi bumvikanye mbere y’umukino.

Umwe mu bana bitabiriye iyi mikino yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike, Niyonkuru Céléstin yavuze ko ibafasha gusabana hagati yabo.

Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alex, yavuze ko intego bihaye uyu mwaka ari ugushishikariza abanyarwanda bose gukora siporo ndetse no gufasha abakiri bato kuvamo abakinnyi Olempike b’ejo hazaza.

Ati ”Intego y’uyu mwaka ni ubukangurambaga muri siporo no gukangurira abayikora kugira indangagaciro Olempike. Ibihembo twatanze ni ukugira ngo duhe imbaraga abana, bakunde gukina kuko ni bo bazakina imikino Olempike ejo hazaza.’’

Abana b’abanyeshuri na bamwe mu batuye Amajyepfo bagera kuri 600, bitabiriye kandi isiganwa ku maguru Olempike ryabaye ku Cyumweru mbere y’uko bahurira kuri Stade ya Nyanza, bakora imyitozo ngororamubiri ndetse bamwe mu bana berekana ubumenyi bafite mu mukino wa Karate n’Imikino Ngororangingo.

Ibigo by’amashuri yisumbuye byitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Olempike ni ES Nyanza, ESPANYA, Mayer Dei, St Peter Igihozo, ESN, Collège Christ Roi, ES Nyanza B na GS Hanika.

Uko amakipe y’ amashuri abanza yitabiriye amarushanwa ya Futbalnet yakurikiranye mu myanya: EP Kavumu Adventiste, EP Gacu, EP Rweseri, Busasamana, EP Mushirarungu, GS Nyanza/B, EP Kavumu Catholic, EP St Joseph, EP Nyanza/A, EP Kibaga na EP Gahanda.

Uko amakipe yatsindanye muri Futbalnet

Muri ½

EP Gacu 2-1 Busasamana
EP Kavumu Adventiste 1- 0 EP Rwesero

Ku mukino wa nyuma

EP Kavumu Adventiste 2-0 EP Gacu

Volleyball y’Abahungu)

Muri ½

E S Nyanza 2 - 0 St Peter Igihozo (25 - 16; 25 - 18)
Christ-Roi 2-1 GS mater Dei (22 -25; 25 - 18; 15- 12)

Umukino wa nyuma

Christ-Roi 2-0 E S Nyanza (25- 14; 25 - 22)

Basketball y’Abakobwa)

Muri ½

E S Nyanza 44 - 36 St Peter Igihozo
Christ-Roi 47- 36 GS Mater Dei

Ku mukino wa nyuma

Christ-Roi 54-26 E S Nyanza

Basketball y’Abahungu)

Muri ½

St Peter Igihozo 61 - 45 E S Nyanza
Gs Mater Dei 75 - 55 Espanya

Ku mukino wa nyuma

GS Mater Dei 77 – 56 St Peter Igihozo

Ibigo 19 byitabiriye imikino yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike
Amakipe yitwaye neza yahawe ibihembo birimo ibikombe n'imipira yo gukina
Abana bigishijwe indangagaciro Olempike, banategurirwa kuvamo abakinnyi b'ejo hazaza
Ibikombe n'imipira yahawe amakipe yahize ayandi mu marushanwa yateguwe na Komite Olempike y'u Rwanda
Umunsi Mpuzamahanga Olempike wizihizwa buri tariki ya 23 Kamena
Abagera kuri 600 bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Olempike wizihirijwe i Nyanza ku rwego rw'igihugu
Hakozwe imyitozo ngororamubiri yabereye kuri Stade ya Nyanza
N'abanyamahanga bifatanyije n'abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike
Mana Jean Paul afasha abari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Olempike mu myitozo ngororangingo
Umunyamabanga wa Komite Olempike y'u Rwanda, Sharangabo Alex (wambaye umuhondo) avuga ko intego y'uyu mwaka ari ubukangurambaga muri siporo
Nzabanterura Eugène, Umujyanama muri Komite Olempike y'u Rwanda
Abana berekanye ubumenyi bafite muri Karate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza