Nshimiyimana Elie yegukanye shampiyona ya Billiard ibaye bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Kamena 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Nshimiyimana Elie w’i Remera yegukanye Shampiyona ya Billiard kuri uyu wa Gatandatu atsinze Rwamucyo Ben imikino ibiri ku busa yegukana miliyoni n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wa billiard umaze imyaka irenga 300 ukinwa ahandi ku Isi, mu Rwanda wari umenyerewe mu tubari gusa nta rushanwa rizwi rihuza abawukina n’abawukunda.

Ku nshuro ya mbere shampiyona yawo iteguwe mu Rwanda, yegukanywe na Nshimiyimana Elie usanzwe akinira i Remera akaba yahigitse mugenzi we, Rwamucyo Ben ku mukino wa nyuma wabereye muri Active Pub mu Giporoso amutsinze imikino ibiri ku busa.

Aganira n’abanyamakuru, uyu musore yatangaje ko bitamworoheye kuva mu ntangiriro mu mikino y’amajonjora ndetse yari yabanje kwanga kwitabira iri rushanwa ariko abantu bari bamushyigikiye banamufitiye icyizere bakomeza kubimuhata no kumutera akanyabugabo.

Yagize ati “Rwamucyo twahuye ku mukino wa nyuma, ni umukinnyi ukomeye cyane, ndamuzi. Ntabwo byari byoroshye ni uko nagize amahirwe mu mukino wa mbere akitsinda, naho ubundi ntibyari kunyorohera. Ni kimwe no mu majonjora, mbese inzira nanyuzemo yari ikomeye, ni uko nagize abantu banshyigikiye kandi bamfitiye icyizere bagakomeza kunsaba kudacika intege.”

Niyonsaba David uyobora Just Gaming yateguye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yashimiye cyane ikipe yamufashije kuva bikiri igitekerezo kugera ku munsi wa nyuma anatangaza ko mu minsi iri imwbere hagiye gutangira shampiyona y’amakipe aho kuba umuntu ku giti cye nk’uko mu yasojwe byari bimeze.

Ati “Twazengurutse mu Turere dutandukanye mu gihe cy’amajonjora, nishimiye ko abantu bari benshi ahantu hose, bigaragaza ko billiard ari umukino ukunzwe ahubwo bari barabuze aho bawureba.”

Yakomeje agira ati “Ni nayo mpamvu tugiye guhita dukomerezaho dukina shampiyona y’amakipe. Kwiyandikisha bizatangira ku wa Mbere, ba bandi nabo biyizera muri uyu mukino batabashije kwitabira iyi dusoje, ubu nabo bazishyira hamwe biyandikishe.”

Shampiyona yari yitabiriwe n’abakinnyi 300 mu gihugu hose, uwa mbere yahawe miliyoni 1.5 Frw, uwa kabiri atahana miliyoni imwe, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 800 Frw mu gihe uwageze muri 16 wese yahawe amafaranga ibihumbi 100 Frw yo kwitegura.

Gasarasi Joseph wabaye uwa gatatu nawe yashimiwe
Umuhanzi Danny Nanone yishimiwe n'abafana ba billiard
Ku mukino wa mbere Rwamucyo yagize ibyago aritsinda
Niyonsaba David uyobora Just Gaming yateguye shampiyona ya billiard yavuze ko bagiye no gutegura shampiyona y'amakipe
Nshimiyimana Elie wegukanye iyi shampiyona yatahanye miliyoni imwe n'igice
Nshimiyimana Elia yambikwa umudali
Rwamucyo Ben wa kabiri yahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda
Umuhanzi Danny Nanone yasusurukije abitabiriye umukino wa nyuma wa shampiyona ya billiard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza