00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Novak Djokovic yegukanye Wimbledon 2021, agera ku gahigo ka Federer na Rafael Nadal (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 34, Umunya-Serbia Novak Djokovic yegukanye Wimbledon ku nshuro ya gatandatu atsinze Umutaliyani Matteo Berrettini 6-7 (4-7) 6-4 6-4 6-3, agera ku gahigo ka Roger Federer na Rafael Nadal batwaye Grand Slam 20 mu mateka ya Tennis.

Novak Djokovic usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, byamusabye gutsinda iseti eshatu za nyuma ubwo yari amaze gutsindwa iya mbere na Berrettini wari ushyigikiwe na benshi mu bafana ibihumbi 15 bari muri Centre Court.

Berrettini w’imyaka 25, asanzwe ari nimero ya karindwi ku Isi ndetse ni ubwa mbere yari akinnye umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye ‘Grand Slam’.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Djokovic yegukanye Grand Slam zose zakiniwe mu bagabo muri uyu mwaka wa 2021 ndetse yavuze ko ari ibihe bidasanzwe akomeje kugira.

Ati “Kwegukana Wimbledon byahoze ari inzozi zikomeye kuri njye kuva nkiri umwana. Umwana w’imyaka irindwi muri Serbia wubaka igikombe cya Wimbledon yifashishije ibikoresho bisanzwe ubu ahagaze hano n’igikombe nyacyo cya gatandatu, ni ibintu bidasanzwe.”

Kuba yaregukanye Australian Open na French Open, Djokovic ni umugabo wa gatanu mu mateka ya Tennis, nyuma Rod Laver mu 1969, wegukanye ibikombe bitatu bikomeye mu mwaka umwe w’imikino.

Umudage Steffi Graf, mu 1988, ni we wenyine wegukanye amarushanwa ane akomeye muri Tennis, akongeraho n’umudali w’imikino Olempike mu mwaka umwe.

Wimbledon 2021 yabaye Grand Slam ya 20 yegukanywe na Novak Djokovic ndetse yageze ku gahigo ka Rafael Nadal na Roder Federer na bo batwaye 20.

Mu 2008 ni bwo Djokovic yegukanye irushanwa rya mbere rikomeye muri Australian Open, icyo gihe Federer umurusha imyaka itandatu, we yari amaze kwegukana Grand Slam 12 muri 20 afite uyu munsi. Djokovic yari agifite imwe ubwo Federer yagiraga 16 mu 2010.

Nyuma yo kugera kuri aka gahigo, Djokovic yagize ati “Ngomba guha icyubahiro Rafa na Roger. Ni abanyabigwi ba siporo yacu ndetse ni ibihangange bibiri nahuye na byo. Ni bo nkesha kuba ndi aho ngeze uyu munsi. Batumye ntekereza icyo ngomba gukora haba mu mutwe, mu mbaraga no mu mayeri. Imyaka 10 ishize [yatwayemo Grand Slam 19] yari urugendo rutangaje kandi ntabwo ruhagararira hano.”

Djokovic yavuze ko ataramenya niba azitabira Imikino Olempike izabera i Tokyo kuko atishimiye kuba nta bafana bazayitabira kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Irindi rushanwa rikomeye ‘Grand Slam’ rya Tennis riteganyijwe muri uyu mwaka ni US Open izaba hagati ya tariki ya 30 Kanama n’iya 13 Nzeri 2021.

Novak Djokovic na Matteo Berrettini bahanganiye muri Centre Court
Matteo Berrettini yatsinze iseti ya mbere ariko ntiyoroherwa na Djokovic muri eshatu zakurikiyeho
Benshi mu bafana bari bashyigikiye Matteo Berrettini
Umutaliyani Matteo Berrettini yakinaga umukino we wa mbere wa nyuma wa Grand Slam
Novak Djokovic yaryamye hasi mu kibuga nyuma yo gutsinda umukino
Djokovic yagiye kwishimana n'abatoza umukino urangiye
Novak Djokovic yegukanye Wimbledon ku nshuro ya gatandatu
Kuri ubu, Djokovic yageze kuri 'Grand Slam' 20 zatwawe na Roger Federer na Rafael Nadal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .