NFF Rwanda yatangije icyumweru cyo kwibuka ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kamena 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) watangije icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 by’umwihariko ibibondo n’abana bambuwe agaciro n’amahirwe yo kubaho muri icyo gihe, igikorwa kizakorwa mu bigo byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu karere ka Karere ka Kicukiro.

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro wabereye mu ishuri ribanza rya Les Hirondelles de Don Bosco riherereye mu murenge wa Kigarama kuri uyu wa Mbere, aho buri munsi hari ubutumwa buzajya butangwa mu biganiro bizajya bihabwa abanyeshuri.

Ndayisaba Fabrice watangije uyu muryango wa NFF Rwanda, yavuze ko mu byatumye batekereza kwibuka abana bishwe muri Jenoside ari ukugira ngo babonereho no kwigisha abakiri bato kwirinda Jenoside ndetse by’umwihariko bakabinyuza mu mikino n’imyidagaduro kuko n’abishwe babikundaga.

Mu butumwa yagejeje ku bana bo mu ishuri rya Les Hirondelles, yabasabye kwirinda amacakubiri n’uwo ari we wese wagerageza kubashuka.

Ati” Twatangije icyumweru ngaruka mwaka cyahariwe kwibuka ibibondo n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kizabera mu bigo byose by’akarere ka Kicukiro binyujijwe mu mikino n’imyidagaduro nabo bakundaga mu gihe cyabo. Ikintu mbasaba ni ukwirinda ikibi cyose n’abashobora kubashuka, mugire umuco mwiza wo gukundana ndetse mugire imikino mukina ibafasha gusabana, mwirinde amacakubiri.”

Ndayisaba yavuze ko kandi ateganya kugeza iki gikorwa kizagera no mu bigo by’amashuri byo mu tundi turere, kikagera ku bana bose bo mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe amaso muri Les Hirondelles de Don Bosco, Ntamwiha Monique, yavuze ko iki cyumweru ngaruka mwaka kibaye ku nshuro ya kabiri muri iri shuri, aho ngo basanga ari cyiza kuko gifasha abana kwirinda urwango hagati yabo.

Ati” Uyu ni umwaka wa kabiri iki gikorwa kiba muri iki kigo, akaba ari n’umwaka wa mbere kihatangiriye ku mugaragaro ku rwego rw’akarere. Twabyishimiye kandi twabyakiriye neza kuko bifasha abana kwrinda umuco w’urwango ni ibintu tugomba guhozaho.”

“Ntabwo kwigisha Jenoside byafashe umwaka umwe, ni yo mpamvu no kugira ngo abana ubigishe umuco mwiza bitewe n’aho bakuriye, bitewe n’aho imiryango tuvamo ni ibintu bizafata igihe. Ni intambwe nziza kuko uburyo bwanyujijwemo, bw’imikino, ni uburyo abana bakunda.”

Iki cyumweru ngaruka mwaka kizasozwa ku rwego rw’ibigo by’amashuri ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro kizasozwa tariki ya 3 Nyakanga mu muhango uzabera muri RP-IPRC Kigali.

Iki cyumweru cyo kwibuka ibibondo n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangijwe kuri uyu wa Mbere mu mashuri abanza n'ayisumbuye yo mu karere ka Kicukiro
Abana bo mu ishuri rya Les Hirondelles de Don Bosco bishimiye gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro
Ndayisaba Fabrice watangije umuryango NFF Rwanda yasabye abana kwirinda ababashuka babigisha urwango
Ntezirembo Valens uyobora ababyeyi barerera mu ishuri rya Les Hirondelles ni we watanze ikiganiro cy'umunsi
Mbere yo kujya gukina (mu karuhuko hagati y'amasomo) abana bazajya abafata umunota umwe wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside
Kayijuka Eddy ushinzwe uburezi mu murenge wa Kigarama, Ndayisaba Fabrice wa NFF Rwanda ndetse na Munyantore Jean Claude ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, akaba ari na we wari umushyitsi mukuru
Iki gikorwa cyo kwibuka cyanyujijwe mu mikino n'imyidagaduro ikundwa cyane n'abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza