Nathalie Haeger na Ishimwe begukanye irushanwa ryo koga mu mikino yo Kwibuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kamena 2019 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Nathalie Haeger ukinira Mako Shark na Ishimwe Cédric ukinira Vision Jeunesse Nouvelle, bahize abandi mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 bajugunywe mu mazi, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation).

Iri rushanwa ryiswe Nyabarongo Source of The Nile Genocide Memorial Swimming Tournament, ryabaye ku nshuro ya munani nyuma y’uko ritangijwe mu 2011 mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi muri Jenoside mu 1994.

Iry’uyu mwaka ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena kuri Piscine ya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, mu gihe mu mwaka ushize ryabereye kuri Golden Tulip i Nyamata.

Mbere y’uko hatangira irushanwa nyir’izina, habanje urugendo rwo kwibuka abari abakunzi ba siporo n’abakinnyi ariko by’umwihariko Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi muri Jenoside mu 1994. Urugendo rwatangiriye hafi yo mu Kanogo rugana kuri Cercle Sportif mu Ruganga.

Abitabiriye uru rugendo barimo Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda, E’Gairma Hermine n’abahagariye Cercle Sportif de Kigali, bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside.

Abana n’abakuze bagera ku 141 bitabiriye aya marushanwa uyu mwaka, baturutse mu makipe ya Rwamagana Canoe and Aquatics Sports ya Muhazi, Thousand Kilos Canoe and Aquatics Sports ya Gasabo, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu, Cercle Sportif de Kigali Swimming Club na Mako Shark ya Green Hills.

Mu cyiciro cy’abato, mu bakobwa, uwatwaye imidali myinshi yabaye Nathalie Haeger wa Mako Shark ya Green Hills, wegukanye itandatu ya Zahabu, akurikirwa na Angel wa Thousand Kilos wegukanye imidali ibiri.

Mu bahungu, uwatwaye imidari myinshi muri rusange yabaye Ishimwe Cédric wa Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu, akurikirwa na Mana Chris Noah wa Cercle Sportif de Kigali mu gihe mu cyiciro cy’abakuze (Masters/Veterans), Bampire Monique wa Thousand Kilos yahize abagore bagenzi be naho uwitwa Joseph wa Cercle Sportif de Kigali aba uwa mbere mu bagabo.

Muri aya marushanwa yitabiriwe n’abatari bake, ibyiciro bitandukanye byarushanyijwe mu koga Umusomyo, Bunyugunyugu, Ngarama na Makeri.

Mako Shark ya Green Hills yitabiriye aya marushanwa bwa mbere ni yo yatwaye igikombe, Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu iba ya kabiri, Cercle Sportif de Kigali yabaye iya gatatu, Thousand Kilos Women Canoe & Aquatic Sports iba iya kane mu gihe Rwamagana Canoe & Aquatics Sports yabaye iya gatanu.

Ishyirahamwe ry'Umukino wo koga mu Rwanda (RSF) ryibutse ku nshuro ya 25 abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi
Aya marushanwa yo koga yabaye ku nshuro ya munani ku wa Gatandatu
Abatari bake bakureba uko abakinnyi barushanwa mu koga
Nathalie Haeger yahize bagenzi be mu cyiciro cy'abakobwa
Ishimwe Cedric yabaye uwa mbere mu bahungu
Joseph yabaye uwa mbere mu bakuru
Mako Shark ya Green Hills yegukanye igikombe ku nshuro ya mbere yitabiriye aya marushanwa yo kwibuka, igishyikirizwa n'Umujyanama wa Komite Olempike y’u Rwanda, E’Gairma Hermine.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza