00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutsinzi Alex yahawe inshingano mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Iteramakofe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Mutsinzi Butera John Alex yagizwe umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Iteramakofe (World Alliance Boxing Association- WABA).

Mutsinzi Butera John Alex ni umwe mu bashinze Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.

Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Kanama 2021, ni bwo yagiriwe icyizere cyo guhabwa inshingano mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Iteramakofe rya World Aliance Boxing Association (WABA).

Umuyobozi wa WABA, Ky Colonel Onesmo Alfred McBride Ngowi, yavuze ko Mutsinzi Butera John Alex yagizwe umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho (Public Relations Officer) muri iri shyirahamwe hashingiwe ku ruhare agira mu guteza imbere iteramakofe muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutsinzi yavuze ko yashimishijwe no guhabwa uyu mwanya, yemeza ko hari byinshi u Rwanda n’abakinnyi b’iteramakofe bazungukiramo.

Ati “Nabyakiriye neza kandi byaranshimishije kuko byanyeretse ko uburyo tumaze iminsi dukorana na bo biri mu murongo mwiza. Nubwo bigiye ku rundi rwego, ni inshingano nari nsanzwe mfite kandi nigeze gukora hano kandi ndizera ko bitazangora.”

Yakomeje agira ati “Ku gihugu, uyu mwanya uzaduha ijambo mu Iteramakofe mpuzamahanga, ibi bikazatuma tunabasha kuba twizewe mu kwakira imikino mpuzamahanga. Mu Iteramakofe ryo mu Rwanda, abana bacu bashobora kuzagira amahirwe yo gukina mu marushanwa akomeye.”

Mutsinzi asanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda ndetse yabaye umukorerabushake w’uyu mukino muri Uganda.

WABA ni rimwe mu mashyirahamwe afite uburenganzira bwo gutanga imikandara y’Iteramakofe mpuzamahanga. Ni yo yonyine iba ku Mugabane wa Afurika mu gihe i Burayi haba izindi zirimo WBC, WBA na IBF.

Mutsinzi Butera John Alex yagizwe umukozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri WABA hashingiwe ku ruhare agira mu guteza imbere iteramakofe
World Alliance Boxing Association- WABA ni ryo shyirahamwe Mpuzamahanga riba muri Afurika
WABA ifite uburenganzira bwo gutanga imikandara y'iteramakofe ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .