00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Yassipi na Hakizimana begukanye ‘Huye Duathlon Sprint’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019 na Hakizimana Félicien ni bo begukanye irushanwa rya “Huye Duathlon Sprint” ryabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Huye.

Duathlon ni imikino ibiri iba ikomatanyije, irimo gusiganwa ku maguru no ku igare. Iyo hiyongeyemo siporo yo koga ni bwo uyu mukino witwa Triathlon.

Kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon ryakoresheje irushanwa rya gatatu rya Duathlon mu 2021 nyuma y’uko kugeza ubu ritarakomorerwa kuri siporo ikorerwa mu mazi (Koga).

Muri iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Huye, 25 baryitabiriye mu byiciro bine birimo abagabo n’abagore babigize umwuga, abasheshe akanguhe n’abafite ubumuga, babanje gusiganwa intera y’ibilometero bitanu ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Petit Séminaire –Urwibutso- Rond Point- Akarere ka Huye- Stade Huye.

Nyuma yaho basiganwe intera y’ibilometero 20 ku igare mu nzira ya Stade Huye- Ku Isoko- CHUB- EER- Akarere ka Huye- Stade Huye (ibilometero bitanu byazengurutswe inshuro enye) mu gihe basoje basiganwa ibilometero 2,5 ku maguru mu nzira ya Stade Huye- Akarere ka Huye na Rond Point ugana i Gisagara mbere yo gusubira aho batangiriye.

Hakizimana Félicien waherukaga kwegukana "Nyanza Culture Duathlon Challenge" yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, ni we wegukanye na “Huye Duathlon Sprint” mu bagabo babigize umwuga, aho yakoresheje igiteranyo cy’iminota 55, amasegonda atanu n’ibice 71.

Yakurikiwe na Ngendahayo Gervais wakoresheje iminota 56, amasegonda 19 n’ibice 20 mu gihe Gashayija Jean Claude yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota itanu, amasegonda 42 n’ibice bibiri.

Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Uwihirwe Yassipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Yassipi waherukaga kwitabira irushanwa ryabereye i Nyagatare muri Kamena, yasiganwe wenyine muri iki cyiciro, aho yasoje akoresheje isaha imwe, iminota 53, amasegonda umunani n’ibice 82.

Miss Yassipi yavuze ko akora iyi siporo kugira ngo imufashe kugira ubuzima bwiza ndetse azakomeza kurushanwa muri Triathlon mu gihe yabona abandi bakobwa bakinana.

Ati “Siporo nsanzwe nyikora, nari naritabiriye Duathlon yabereye i Nyagatare, ndavuga nti n’iyi ngomba kuyikora. Bintera imbaraga, siporo ni ubuzima, bimfasha kuruhuka kandi nkagira ubuzima bwiza. Ikindi ni uko kuba nyikora ndi umukobwa ni ishema.”

“Ndashishikariza abandi bakobwa ko na bo bashobora kubikora mu gihe bafite umutima ubishaka. Imbaraga zigomba gushyirwamo cyane na Federasiyo kugira ngo bashake abo bakobwa, nanjye nimbona abo nshobora gutera imbaraga ngo tuzane nzashyiraho akanjye.”

Mu bafite ubumuga, hatsinze Rukundo Augustin wakoresheje isaha imwe, iminota 14, amasegonda 22 n’ibice 67 mu gihe mu basheshe akanguhe uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje isaha imwe, iminota itatu, amasegonda 50 n’ibice 42, akurikirwa n’abarimo Bayiringire Eramu na Tuyisenge Jean Pierre.

Mu bagabo babigize umwuga, hahembwe batatu ba mbere hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 30 Frw, Miss Yassipi yahembwe ibihumbi 50 Frw, Rukundo Augustin ahembwa ibihumbi 20 Frw mu gihe batatu ba mbere mu bakanyujijeho, bahembwe hagati y’ibihumbi 30 Frw n’ibihumbi 10 Frw.

Irushanwa ritaha rizaba ari Duathlon izakinirwa i Gicumbi ku wa 16 Ukwakira 2021 mu gihe hazakurikiraho i Rubavu, umwaka ugasorezwa i Kigali. Abakinnyi bazarusha abandi amanota nyuma y’amarushanwa yose uko ari atandatu ni bo bazegukana Shampiyona y’Igihugu muri uyu mukino.

Amwe mu magare yakoreshejwe muri iri rushanwa
Abarushanwa babanje gusiganwa ku maguru, bakora intera y'ibilometero bitanu bahagurukiye imbere ya Stade Huye
Hakizimana Félicien watsinze mu bagabo babigize umwuga, asiganwa ku maguru
Hakizimana asiganwa ku igare mu Mujyi wa Huye
Miss Uwihirwe Yassipi Casmir asiganwa ku igare
Miss Yassipi ni we rukumbi warushanyijwe mu cyiciro cy'abagore
Perezida wa Federasiyo ya Triathlon, Mbaraga Alexis, yarushanyijwe mu basheshe akanguhe
Rukundo Augustin yasiganwe mu cyiciro cy'abafite ubumuga
Hakizimana Félicien yegukanye amarushanwa abiri akurikiranye ya Duathlon i Nyanza n'i Huye
Abakinnyi batatu ba mbere mu bagabo bifotozanya n'abayobozi bari bitabiriye iri rushanwa
Miss Uwihirwe Yassipi Casmir yahembwe nk'uwatwaye irushanwa mu bagore babigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .