Minisitiri Uwacu yatangije ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne, yatangije ku mugaragaro isiganwa ry’amamodoka Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 mu muhango wo kwiyerekana kw’abakinnyi wabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2017.

Iri siganwa rizakinwa kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu mu mihanda itandukanye irimo iy’i Rugende, Stade Amahoro n’i Bugesera.

Imodoka 16 zizagaragara muri iri rushanwa, buri imwe yageze kuri podium, umukinnyi (Pilotes) n’umwunganizi (Co-Pilotes) we bakagira igihe cyo gusuhuza abayobozi no kugaragaza ubwoko bw’imodoka yabo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, yavuze ko Rally y’uyu mwaka yateguwe neza kandi izagaragaramo imodoka z’umwihariko nka Škoda igiye kurikina bwa mbere ndetse rikazaryohera abafana kubera abakinnyi bahanganiye shampiyona ya Afurika bazaba bashaka amanota.

Umunyarwanda, Gakwaya Jean Claude uri mu bakomeye mu gihugu muri uyu mukino nawe yasabye abafana kuzaza kubashyigikira ari benshi bakanirebera urwego umukino umaze kugeraho mu Rwanda.

Kugeza ubu abahanganye cyane mu gushaka Shampiyona ya Afurika, ni Umunya-Kenya, Manvir Baryan ufite amanota 65 akurikiwe na Leroy Gomes ukomoka muri Zambia we ufite 53 mu gihe uwa Gatatu, Kleeven Gomes nawe ukomoka muri Zambia afite amanota 38 gusa.

Uko isiganwa riteye:

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 mu gitondo imodoka zirava kuri Kigali Convention Center zerekeza i Rugende aho zizatangirira isiganwa. Biteganyijwe ko imodoka ya mbere itangira isiganwa saa tatu za mu gitondo mu muhanda wa Rugende - Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya kirometero 14.21, iyo mihanda bakazayisiganwamo inshuro ebyiri.

Nyuma ya saa sita abakinnyi bazaruhuka bongere gukina saa munani n’igice mu gace kazabera kuri stade Amahoro i Remera kagenewe kwiyereka abafana kazwi nka “Super Stage”.

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017, isiganwa rizakomereza i Nyamata mu Bugesera, aho guhera saa mbili za mu gitondo abazasiganwa bazava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose bakazahakora inshuro ebyiri.

Minisitiri Uwacu Julienne na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian mu itangizwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, atangiza isiganwa ku mugaragaro
Minisitiri Uwacu asuhuza Manvir Baryan uri ku isonga mu batwara imodoka muri Afurika
Imodoka ya Škoda izakoreshwa muri Rally y'u Rwanda bwa mbere
Gakwaya Jean Claude na mugenzi we Mugabo Jean Claude ni Abanyarwanda bitezwe na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza