Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo koga ryateguwe na Miss Iradukunda Elsa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Mako Sharks ni yo yahize ayandi mu irushanwa ryo koga ryiswe ’Ndi Nyampinga Swimming Competition’ ritegurwa na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, ribaye ku nshuro ya kabiri.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye kuri iki Cyumweru, ryitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 45 barimo abahungu n’abakobwa mu byiciro by’imyaka itandukanye, uhereye ku bato kugeza ku bakuru.

Miss Iradukunda Elsa yateguye iri rushanwa ku bufatanya na Komite Olempike y’u Rwanda.

Umubyeyi we, Mana Samuel ndetse na ba nyampinga babiri bamukurikiye, Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, bitabiriye iri rushanwa.

Uburyo bwo koga bwariranze harimo gukura umusomyo (Free style/chrowle), Bunyugunyugu na Ngarama.

Ikipe ya Mako Sharks ni yo yegukanye igihembo nyamukuru, ihabwa igikombe nyuma yo kugira amanota 31 dore ko yegukanye imidali itandatu ya Zahabu, ine ya Feza n’indi ine y’Umuringa.

Thousand Kilos yabaye iya kabiri ifite amanota 22 n’imidali 11 irimo ine ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itanu y’Umuringa.

Vision yabaye iya gatatu n’imidali ine, iya kane iba Ciel n’imidali ibiri mu gihe Rwamagana yaje ku mwanya wa gatanu ifite umudali umwe wa Feza.

Mu bakinnyi ku giti cyabo, Maniraguha Eloi na Iradukunda Eric ba Mako Sharks bari mu begukanye imidali myinshi muri iri rushanwa.

Miss Iradukunda Elsa wanarushanyijwe, yishimiye uko iri rushanwa ryabereye muri piscine ya La Palisse Hotel i Nyandungu ryagenze, avuga ko ubutaha bazagerageza kuzamura umubare w’abakobwa baryitabira.

Ati ”Ryagenze neza, abana bitabiriye ku bwinshi n’ubwo abakobwa bakiri bakeya. Abakobwa ntabwo baratangira kwitinyuka, ntabwo barumva ko umukino wo koga na bo bawukora, ariko biri mu nshingano zanjye kubashishikariza gukina uyu mukino wo Koga.”

“Ubutaha turizera ko baziyongera kuko tuzabibashishikariza binyuze mu bukangarurambaga nzakora.”

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yashimiye Miss Iradukunda Elsa, avuga ko bazakomeza gushyikira abantu bafata ibyemezo mu guteza imbere imikino.

Ati ”Nashimira Miss Rwanda 2017 ku gitekerezo yagize cyo kujya afasha abana bakiri bato kugira ngo bamenye koga hakiri kare... Siporo igenda igana ku bantu bikorera, nka Komite Olempike dushishikariza abantu nk’aba guteza imbere siporo, tukabashakira abatoza n’amahugurwa dufatanyije na za federasiyo.”

Iri rushanwa ryo Koga ritegurwa na Miss Iradukunda Elsa ryatangiye kuba mu 2017, aho uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya kabiri kuko mu mwaka ushize ritabaye.

Irushanwa ryo koga ritegurwa na Miss Iradukunda Elsa ryabaye ku nshuro ya kabiri
Piscine yo muri La Palisse ni yo yabereyemo iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri
Miss Iradukunda Elsa na we yarushanyijwe mu koga
Miss Iradukunda Elsa ubwo yari avuye mu mazi
Igikombe cyari kigenewe ikipe ihiga izindi mu gutwara imidali myinshi (ariko harebwe amanota kuko imidali itanganya amanota: Zahabu=3, Feza=2, Umuringa=1)
Imidali yahawe abakinnyi bigendanye n'imyanya bajeho
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens nyuma yo kwambika Angel umudali mu bari munsi y'imyaka 10
Miss Iradukunda Elsa yambika umudali umwe mu bana batsinze muri iri rushanwa ategura
Umubyeyi wa Miss Irakunda Elsa, na we yari yitabiriye iri rushanwa
Nyampinga w'u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yari yitabiriye iri rushanwa ryo koga
Maniraguha Eloi (hagati), Niyibizi Cedric (ibumoso) na Iradukunda Eric (iburyo) ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane ndetse batwara imidali itandukanye
Nyampinga w'u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yambika umudali umwe mu bana batsinze
Mako Sharks yahize andi makipe, ishyikirizwa igikombe na Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda Munyabagisha Valens ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa
Ikipe ya Mako Sharks yihariye imidali muri iri rushanwa ryo koga ryiswe Ndi Nyampinga
Abakinnyi barushanyijwe bakiriwe ku meza ubwo irushanwa ryari rirangiye

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza