Kung-Fu: Abakinnyi hafi 200 bazahurira mu mikino ya nyuma ya shampiyona 2017

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, abakinnyi hafi 200 nibo bazahurira mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya Kung-Fu iteganyijwe kubera kuri Stade nto i Remera ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017 ari na bwo abitwaye neza bazashyikirizwa imidali.

Imikino ya shampiyona y’uyu mwaka yatangiriye mu Mujyi wa Kigali tariki 12 Ugushyingo ku kigo cy’urubyiruko cyo ku Kimisagara ahari hahuriye amakipe 11 akinira mu bice bitandukanye bya Kigali hatoranywa abakinnyi 90 muri rusange.

Imikino yakoreje i Rubavu ahahuriye abo mu bice by’Amajyaruguru n’u Buregerazuba tariki 19 Ugushyingo, berekeza mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma tariki 26 Ugushyingo amajonjora asorezwa i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017.

Muri rusange abakinnyi babashize kurenga amajonjora mu gihugu hose bagera ku 193 ari na bo bagomba guhurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya 2017 iteganyijwe ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza muri stade nto i Remera.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu (Rwanda Kung Fu Wushu Federation), Uwiragiye Marc yatangaje ko yishimiye cyane uko imikino y’amajonjora yagenze by’umwihariko umubare munini w’abana bakiri bato bayitabiriye bakanitwara neza.

Yagize ati “Turangije imikino y’amajonjora mu gihugu hose, ubu hasigaye guhurira muri stade nto i Remera ku mikino ya nyuma. Amajonjora yagenze neza, yitabiriwe n’abakinnyi benshi biganjemo umubare munini w’abana bakiri bato, ibintu bitanga icyizere ku mukino wacu mu gihe kirambye.”

Yijeje abazitabira imikino ya nyuma kuzabona ibirori byiza kuko hazagaragaramo guhangana gukomeye buri wese ashaka kwegukana umudali anasaba abafana kuzaza ari benshi kuko kwinjira bizaba ari ubuntu.

Imikino ya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru
Abakiri bitabiriye iyi mikino bari benshi
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu (Rwanda Kung Fu Wushu Federation), Uwiragiye Marc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza